Amakuru ashushyePolitiki

Imiterere y’amasezerano yasinywe na Perezida Kagame na Museveni

Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye n’umutekano ashobora no gushyira iherezo ku bibazo bimaze igihe hagati y’ibihugu byombi.

Bashyize umukono kuri aya masezerano bari muri Angola kuri uyu wa 21 Kanama 2019 mu nama yahuje abakuru b’ibihugu igamije “kunoza imikoranire no kubungabunga umutekano w’akarere.’’

Hari hari kandi Perezida wa Angola Perezida, João Lourenço; Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazzaville.

1. Impande zombi ziyemeje:

a) Kubaha ubusugire bwa buri wese n’ubw’igihugu cy’igituranyi.

b) Guhagarika ibikorwa bigamije guhungabanya urundi ruhande n’ibihugu by’ibituranyi ndetse n’ibyo gutera inkunga, guha imyitozo no kwinjiza abarwanyi mu mitwe igamije guhungabanya umutekano.

c) Kurinda no kubaha uburenganzira n’ubwisanzure bw’abaturage b’urundi ruhande batuye cyangwa banyura ku butaka bw’icyo gihugu, mu buryo bwemewe n’amategeko yacyo.

d) Gusubukura bwangu ibikorwa byambukiranya imipaka hagati y’ibihugu byombi birimo urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, hagamijwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage babyo.

e) Guteza imbere, bijyanye n’imitekerereze iganisha ku ishema rya Afurika n’ukwihuza kw’akarere, imikoranire iboneye mu ngeri zirimo politiki, umutekano, ingabo, ubucuruzi, umuco, ishoramari, binyuze mu gushyigikirana.

f) Gushyiraho Komisiyo ihuriweho n’impande zombi igamije gushyira mu bikorwa ibikubiye muri aya masezerano y’imikoranire; ikuriwe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga kandi irimo abaminisitiri bashinzwe umutekano n’abakuriye inzego z’ubutasi mu bihugu byombi.

g) Kumenyesha buri gihe abagize uruhare mu gufasha mu biganiro byaganishije kuri aya masezerano ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ryayo.

2. Mu gusinya aya masezerano, buri ruhande ruzi neza ko ruzabibazwa mu gihe habayeho kutayubahiriza.

3. Ukutumvikana ku bijyanye no gushyira mu bikorwa aya masezerano, kuzakemurwa n’ibiganiro hagati y’impande zombi cyangwa binyuze mu bufasha bw’abafashije mu biganiro biyashyiraho.

4. Aya masezerano aratangira gushyirwa mu bikorwa akimara gushyirwaho umukono.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger