AmakuruPolitiki

Niger:Igisirikare cyafashe ubutegetsi cyiyambaje Uburusiya mu myiteguro y’urugamba

Itsinda ry’igisirikare cyafashe ubutegetsi muri Niger, ryasabye ubufasha igihugu cy’Uburusiya bwo kuryoherereza Wagner, kugirango babashe guhangana n’Ubufaransa , Amerika n’ibindi bihugu bishyigikiye ko ubutegetsi busubizwa mu maboko ya perezida Mohamed Bazoum bwambuwe.

Ni icyifuzo cyantangiwe mu gihugu cya Mali, ubwo umwe mu bayobozi bafasha ubutegetsi muri Niger yagiraga yo uruzinduko, akaganira n’umwe mu Barusiya bayobora itsinda rya Wagner muri Mali.

Jenerali Salifou Mody yasabye ubu bufasha asobanura ko ibihugu by’Iburayi n’Amerika hamwe na ECOWAS baklomeje kubashyiraho igitutu ngo barekure ubutegetsi baherutse gufata kandi k obo babona ibyo basabwa bidashobora gushoboka, akomeza avuga ko babahaye ubufasha wenda babasha guhangana n’icyo gitutu.

Jenerali Salifou Mody kandi yakomeje avuga ko Uburusiya bushobora gukorana na Niger bigakunda aho kugira ngo ikorane n’Ubufaransa cyangwa abandi batigeze bagira icyo babagezaho.

Icyakora uyu mujenerali yasubijwe ko icyifuzo cye kikiri kwigwaho, akazasubizwa bitarambiranye.

Guverinoma y’igisirikare cya Nigeriya yari ifite igihe ntarengwa cyo kugeza kuri uyu wa 06 Kanama, ni igihe cyashyizweho n’umuryango w’akarere uzwi ku izina rya ECOWAS.

Uyu muryango wasabaga ko abahiritse ubutegetsi bagomba kuba babusubije perezida Mohamed Bazoum, bitaba ibyo hakifashishwa ingufu za gisirikare.

Guverinoma ya Jenerali Abdourahmane Tchiani, yagragaje koidashobora gusubiza igihugu mu maboko y’Abafarasa kuko ntacyo babamariye kuva igihe cyose bahamaze. Kandi yasezeranije ko izaharanira inyungu za rubanda , n’iterambere ry’igihugu.

Ubufarasa bukomeje kugenda butakaza amaboko yabwo muri Afurika dore ko muri 2021 iki gihugu cyatakaje Mali, none ubu na Niger yiyongeyereho, ibintu bishobora gutuma ubukungu bw’Ubufarasa buhungabana ku buryo bugaragara, mungihe bwaba busimbuwe n’Uburusiya muri iki gihugu.

Icyakora n’ubwo intambara imeze nabi abandi bari guhangana n’ibihano bifatirwa aba bayobozi n’umuryango wa ECOWAS wamaze no kwerura ko ugomba kohereza ingabo muri Niger kurwanya iyi Guverinoma.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger