AmakuruImikino

Ikipe ya APR Women Volleyball yakoze impanuka yahitanye umuntu umwe

Ku gicamunsi cya taliki 09 Ugushyingo 2021 ubwo ikipe ya APR women Volleyball Club yerekezaga mu myitozo igeze aho bita i Rebero, imodoka barimo yakoze impanuka ikomeye ubwo yagonganaga n’umumotari agahita yitaba Imana.

Usibye uyu mu motari bivugwako yitabye Imana nubwo abaganga batarabitangaza harimo n’abandi bantu babiri bakomeretse bikabije.

Uyu mumotari imodoka yamuciye hejuru ahita ashiramo umwuka, mu gihe abakinnyi babiri ba APR women volleyball Club bakomeretse cyane.

Ikipe y’abagore ya Volleyball, APR women volleyball Club yakoze impanuka aho imodoka yari ibatwaye yagonganye n’umumotari ahita yitaba Imana.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger