AmakuruImyidagaduroUmuziki

Ikiganiro n’umuhanzi Manzi Cassa uzwi nka Daddy Cassanova, ari mu bahatanye mu irushanwa rya CBC Music

Umuhanzi Manzi Cassa uzwi mu muziki Nyarwanda nka Daddy Cassanova, ari mu bahatanye mu irushanwa rya CBC Music yasabye Abanyarwanda kumushyigikiramo.

Ni irushanwa ritegurwa n’igitangazamakuru cya Canada Broadcasting Corporation (CBC) kiza ku mwanya wa kabiri mu gukurikirwa cyane mu gihugu cya Canada.

Daddy Cassanova aganira na TERADIG NEWS, yavuze ko yitabiriye ririya rushanwa kuko rifatwa nka pepeniyeri ituma abahanzi bamenyekana ku ruhando rw’umuziki wa Canada.

Ati: “Ni irushanwa rikomeye hano, abahanzi benshi bakomeye hano barinyuzemo. Uritsinze bamuhuza naba n’impuguke mu muziki zigufasha kugera ku yindi ntera muri mwuga, kandi ntibyangwa nabi ndamutse ntsinze.”

Uyu mururimbyi yakomeje avuga ko afite icyizere cyo kwegukana ririya rushanwa kuko indirimbo yaritanzemo yujuje ibisabwa, avuga ko ahasigaye ari ah’abafana be bagomba kumushyigikira.

Daddy Casanova asobanura uko abafana bagomba kumutora yagize ati: “Gutora ni ukujya kuri link muri Bio yanjye ya instagram, ugakanda kuri link yitwa ‘Vote Vote Vote’, ukandika izina Cassa, nyuma ugakora search, ugakanda ku ifoto yanjye maze ugakanda ahanditse Vote. Ushobora gutora rimwe ku munsi.”

Uyu muhanzi yijeje abafana be n’Abanyarwanda muri rusange ko ibihe nibiba byiza bazongera guhura bagatarama.

Ati: “Abafana nibakomere cyane! Aho bizashobokera twatsinze covid tuzahura dutarame. Nibankurikire kuri Spotify, YouTube na IG (Instagram) kugira ngo batazajya bacikwa udushya twanjye.”

Irushanwa rya CBC Music rya 2021 ryitabiriwe n’ababarirwa mu 2,500 bo mu bice bitandukanye bya Canada.

Icyiciro cya mbere cyo gutora muri iri rushanwa cyatangiye ku wa Kabiri Tariki ya 11 Gicurasi, kikazarangira ku wa Kane Tariki ya 20 Gicurasi.

Abahanzi 100 ba mbere bazaba bitwaye neza muri ririya rushanwa bazatangazwa ku wa 01 Kamena, hanyuma hakurikireho ikindi cyiciro cy’itora kizasiga ku wa 15 Kamena hamenyekanye abahanzi 10 ba mbere, mbere y’uko hatangazwa uwegukanye ririya rushanwa ku wa 22 Kamena.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger