AmakuruImikino

Igitego cya Rutanga cyashyizwe muri 5 byiza byaranze umunsi wa 5 w’amatsinda ya Condederation Cup(Video)

Igitego myugariro Eric Rutanga yatsinze Gor Mahia mu mukino wa gatanu w’itsinda D mu mikino ya CAF Confederations Cup, cyatowe na CAF mu bitego byiza byaranze umunsi wa gatanu w’imikino y’amatsinda ya CAF Confederations Cup.

Rayon Sports na Gor Mahia bari bahuye ku cyumweru, mu mukino wa CAF Confederations Cup wabereye kuri Kasarani Stadium ukarangira Rayon Sports itsinze ibitego 2-1.

Igitego cya mbere cyatsinzwe na Caleb, cyishyurwa na Mustafa Francis, mbere y’uko Rutanga atsinda igitego cya kabiri kuri Coup Franc.

Iki gitego cya rutanga cyatowe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF mu bitego 5 byiza byaranze uriya munsi, kikaba kiri kumwe n’ibindi bin harimo icya Ahmed Abdellatif wa Al Masry SC, igitego cya Makusu Mundele wa AS Vita Club, icya Willy Braciano Ta Bi wa ASEC Mimosas n’icya Alain Traore wa RS Berkhane.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger