Imikino

Igikombe cy’Isi: Ubufaransa bwatangaje abakinnyi 23 buzifashisha

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa Didier Deschamps, yamaze gutangaza abakinnyi 23 azifashisha mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi kigomba kubera mu Burusiya muri uku kwezi kwa Kamena.

Ahagana Saa mbiri z’umugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Gicurasi, nibwo umutoza Didier Deschamps yatangarije kuri TF1 amazina y’aba basore 23 agomba guserukana nabo mu gikombe cy’Isi nyuma y’uko n’ibindi bihugu bikomeje gutangaza abakinnyi bazaserukana muri iyi mikino ihanzwe amaso.

Nkuko umutoza Didier Deschamps abitangaza , mu guhamagara iyi kipe nta gutungurana kwabayemo ahubwo hagiye harebwa ku buryo umukinnyi yitwara mu ma kipe basanzwe bakinira.

Abakinnyi 23 bahamagawe :

Abazamu: Hugo Lloris (Tottenham) , Steve Mandanda (OM), Alphonse Aréola (PSG).

Ba myugariro: Raphaël Varane (Real Madrid) ,Samuel Umtiti (FC Barcelone), Presnel Kimpembe (PSG), Adil Rami (OM), Benjamin Pavard (Stuttgart), Djibril Sidibé (Monaco), Benjamin Mendy (Manchester City),Lucas Hernandez (Atlético Madrid).

Abakina hagati: N’Golo Kanté (Chelsea) ,Paul Pogba (Manchester United), Blaise Matuidi (Juventus), Corentin, Tolisso (Bayern Munich), Steven N’Zonzi (FC Séville).

Abataha izamu: Antoine Griezmann (Atlético Madrid) ,Olivier Giroud (Chelsea), Kylian Mbappé (PSG)
, Ousmane Dembélé (FC Barcelone), Thomas Lemar (Monaco), Florian Thauvin (OM), Nabil Fekir (OL).

Abasimbura : Wissam Ben Yedder (Séville), Kingsley Coman (Bayern Munich), Benoit Costil (Bordeaux), Mathieu Debuchy (Saint-Etienne), Lucas Digne (FC Barcelone), Alexandre Lacazette (Arsenal), Anthony Martial (Manchester United), Adrien Rabiot (PSG), Mamadou Sakho (Crystal Palace), Moussa Sissoko (Tottenham), Kurt Zouma (Stoke City).

Abakinnyi bahamagawe

U Budage ni bwo bufite igikombe giheruka cyo muri Brasil, nyuma yo kugitwara batsinze Argentina 1-0, igitego cyatsinzwe na Mario Gotze ku munota wa 116.

FIFA isanzwe iba ifite mu nshingano ibikorwa byose bigaragara mu gikombe cy’isi iherutse gutangaza akayabo kamafaranga azakoreshwa mu gikombe cy’isi . FIFA yatangaje ko miliyoni 791 z’amadorali ya Amerika nukuvuga asaga 675.403.260.000 FRW ariyo azakoreshwa mu gutegura igikombe cy’Isi.Iyi ngengo yimari yiyongereyeho 40% ugereranyije n’igikombe cy’isi giheruka cya 2014 cyabereye muri Brazil.

Ikipe izegukana igikombe cy’isi izahabwa miliyoni 38 z’amadorali ya Amerika nukuvuga asaga miliyari 32 zamafaranga y’u Rwanda (32.446.680.000 FRW) ni mugihe kandi Ikipe izaba iya kabiri izahabwa miliyoni 28 z’amadorali ya Amerika. Ni asaga miliyari 23 uyashyize mu manyarwanda(23.908.080.000 FRW).

Ikipe izegukana umwanya wa gatatu yo izahabwa miliyoni 24 z’amadorali ya Amerika mugihe kandi iya 4 izahabwa miliyoni 22 z’amadorali ya Amerika . Amakipe azaviramo muri kimwe cya kane cy’irangiza ntabwo azataha atariye kuri aka kayabo kamafaranga kuberako buri imwe izahabwa miliyoni 16 z’amadorali ya Amerika . Izizaviramo muri kimwe cya munani zizahawa miliyoni 12 z’amadorali ya Amerika .

Buri kipe izitabira igikombe cy’isi, byibuze amake izahabwa ni miliyoni 9,5 z’amadorali ya Amerika kuko FIFA izagenera buri kipe miliyoni n’igice y’Amadorali ya Amerika yo kuyifasha mu myiteguro (1.280.790.000 FRW).
FIFA kandi izatanga miliyoni 209 z’amadorali ya Amerika ku makipe anyuranye nukuvuga aho abakinnyi bakina mu ikipe y’igihugu baba baturutse (Clubs) azatanga abakinnyi bazitabira igikombe cy’isi bahagarariye ibihugu byabo. Miliyoni 134 niyo azatangwa mu bwishingizi bw’abakinnyi b’amakipe. Azahabwa amakipe afite abakinnyi bazagirira ibibazo muri iki gikombe cy’isi cya 2018 mu Burusiya.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger