AmakuruImikino

Rayon Sports yari ikubutse muri Tanzania yageze i Kigali yakirwa n’abafana mbarwa (Amafoto)

Mu ijoro ryo ku wa 17 Gicurasi 2018 ni bwo Ikipe ya Rayon Sports yasesekaye i Kigali ivuye muri Tanzania aho yari ivuye gukina umukino wa CAF Confederations Cup n’ikipe ya Yanga Africans umukino warangiye aya makipe yombi anganyije ubusa k’ubusa.

Rayon Sports nk’ikipe izwiho  kugira abafana benshi mu gihugu no hanze bayikunda kandi bigaragaza cyane mu bikorwa by’ikipe ,mu ijoro ryakeye yatunguwe no kwakirwa n’abafana barwa bihabanye cyane n’ibyo abantu  cyangwa abakinnyi bari biteze kubona.

Ubwo bageraga ku kibuga mpuzamahanga  cy’indege cya Kigali i Kinombe umutoza wa Rayon Sports  Ivan Minnaert n’abakinnyi  bagisohoka bakabona ko nta murindi w’abafana basanzwe bamenyereye  uhari babaye nkababihiwe nabyo  basuhuzanya n’umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports, Itangishaka King Bernard ndetse n’ umuyobozi w’abafana, Muhawenimana Claude bahita bafata imodoka baragenda.

Nyuma kunganya na Yanga Africans bitumye Rayon Sports iguma ku mwanya wa gatatu mu itsinda irimo rya” D” n’amanota abiri inganya na Gor Mahia naho ikipe ya Yanga Africans banganyije ikaba iya nyuma n’inota rimwe  iratsinda riyobowe na USM Alger n’amanota ane.

Umutoza Mineart wabona ko atishimiye

Aba ni bamwe mu bafana bake bari baje kwakira ikipe yabo
Imodoka yatwaye abakinnyi

Muhire Kevin
Umunyezamu Bakame
Yannick Mukunzi akigera mu imdoka yari yaje kubatwara
Manishimwe Djabel na Muhire Kevin
Rutahizamu Ismaila Diarra 
Rutanga Eric
Umugande Mugume Yassin
Umuyobozi w ‘abafana Muhawenimana Claude n’umunyamabanga itangishaka King Bernard nibo baje kwakira iyi kipe

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger