AmakuruPolitiki

Ifoto y’Umunsi: Majoro Willy Ngoma wa M23 ashagawe n’abana bo mu gace uyu mutwe ugenzura

Ku mbuga nkoranyambaga hiriwe hacicikana ifoto ya Majoro Willy Ngoma ashagawe n’abana bivugwa ko ari abo mu gace ka Jomba, karimo kugenzurwa n’abarwanyi ba M23.

Muri iyi foto Majoro Ngoma agaragara ari kumwe n’abana 2 b’abakobwa. Ni amafoto yatangiye gukwirakwizwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, harimo abashimira M23 kuba ibanira neza abaturage batuye mu duce yafashe mu gihe abandi bayifuriza gukomeza kwagura imbizi zaho igenzura kuko ngo ubuzima bwagarutse mu bice yagiye ifata.

Kuva tariki ya 13 Kamena 2022, M23 yatangiye kwigarurira byeruye ibice byinshi bya Teritwari ya Rutshuru ihereye ku mujyi nyambukiranyamupaka wa Bunagana.

Aha i Bunagana M23 yafashije abaturage baho bari bahungiye imirwano muri Uganda babishaka gutahuka, ubwo yafunguraga uyu mupaka, kikaba ari igikorwa cyayobowe na Majoro Willy Ngoma usanzwe ari umuvugizi w’uyu mutwe.

Kugeza uyu munsi M23 niyo igenzura igice kinini cya Teritwari ya Bunagana. Mu mirwano iheruka muri iki cyumweru, M23 yatsimbuye ibirindiro by’ingabo za Leta n’abafatanyabikorwa bayo mu gace ka Kanombe ka Gurupoma ya Bweza ari nako gashya iheruka gufata kuwa 13 Nyakanga 2022.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger