AmakuruImyidagaduro

Idrissa Ouedraogo asaba urukiko gutegeka Ishimwe Vestine kumwereka umwana no gukorerwa DNA

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa 2 Ukwakira 2026 rwaburanishije ikirego cyatanzwe na Idrissa Ouedraogo, usaba ko yemererwa kubona umwana avuga ko yabyaranye na Ishimwe Vestine ndetse hagakorwa isuzuma rya DNA kugira ngo hamenyekane isano bafitanye.

Iburanisha ryamaze igihe kirenga isaha. Idrissa Ouedraogo yitabiriye urubanza ari kumwe n’umunyamategeko we, mu gihe Ishimwe Vestine yari ahagarariwe n’umwunganizi we mu mategeko.

Mu kirego cye, Ouedraogo yasabye urukiko gutegeka Ishimwe Vestine kumwereka uwo mwana, avuga ko kuva yavuka atigeze abasha kumubona nubwo yagiye amusaba ko yamwerekwa.

Yavuze ko iki kibazo kimutera impungenge, cyane cyane ko ari mu gihe ategereje kuburanishwa mu mizi kirego y’ubutane Ishimwe Vestine yamureze. Yagaragaje ko gutandukana kwabo burundu bishobora gutuma kubona umwana birushaho kumugora, cyane ko nyina aba hanze y’u Rwanda.

Ouedraogo kandi yasabye ko hakorwa ikizamini ndangasano kizwi nka DNA hagati ye n’umwana. Avuga ko ibisubizo byacyo byamufasha kumenya neza isano afitanye n’umwana ndetse bikamufasha gukomeza inshingano zishingiye ku kuba umubyeyi.

Ku rundi ruhande, uruhande rwa Ishimwe Vestine rwagaragaje ko rudasobanukiwe n’impamvu Ouedraogo asaba icyarimwe ko akorerwa DNA ndetse no kubona umwana.

Nk’uko uru ruhande rwabitangaje, niba Ouedraogo atemera ko umwana ari uwe, yari kuba yasabye urukiko kubanza gukemura ikibazo cy’uwemera cyangwa utazwi nka se w’umwana, kugira ngo DNA ikenerwe mu kumenya umubyeyi w’umwana.

Banavuze ko, niba yemera ko umwana ari uwe, icyo yasabaga urukiko cyari kuba kijyanye no kumwemerera guhura na we, aho guhuza icyo cyifuzo no gusaba ikizamini cya DNA.

Uruhande rwa Ishimwe kandi rwatangaje ko rufite impungenge ko Ouedraogo ashobora kuba ashaka ibisubizo bya DNA mu rwego rwo kubikoresha mu bindi bikorwa, birimo kongera gushaka ibyangombwa byo kujya muri Canada. Rwibukije ko mu 2025 yari yaragerageje kujyayo ariko bikaba bitaragenze neza.

Ku kibazo cyo kumwereka umwana, uruhande rwa Ishimwe rwavuze ko mbere rutigeze ruba rufite ikibazo cyo gutuma umwana ahura na se. Gusa ngo impungenge zatangiye kuvuka nyuma y’uko habayeho kutumvikana ku bijyanye no kumwemera.

Banagaragaje impungenge z’uko amafoto cyangwa amashusho y’umwana ashobora gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga. Ni yo mpamvu bavuga ko batigeze bemera ko amafoto ye ahabwa Ouedraogo cyangwa ngo amwerekwe.

Umunyamategeko wa Ishimwe Vestine yabwiye urukiko ko, mu gihe hazaba hafashwe umurongo ubigena, biteguye ko Idrissa Ouedraogo abona umwana we. Icyakora, yavuze ko aramutse ashyize umwana mu itangazamakuru cyangwa ku mbuga nkoranyambaga, ibyo byagira ingaruka z’amategeko.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwitezweho gutangaza icyemezo kuri iki kirego ku wa 7 Ukwakira 2026

Twitter
WhatsApp
FbMessenger