AmakuruPolitiki

IcyoPerezida Kagame avuga ku bumva ko gushora imari mu bihugu bidakize birimo ibyago byinshi

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko hakenewe guhindura imyumvire imaze igihe y’uko gushora imari mu bihugu bikiri mu nzira y’iterambere biba birimo ibyago byinshi ugereranyije no kuyishora mu bihugu bikize.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibyago bijyana n’ishoramari bishobora kuboneka aho ari ho hose ku Isi, bityo kuba igihugu kiri mu nzira y’iterambere bitagakwiye kuba impamvu ituma umushinga mwiza kandi ushobora kubyara inyungu ubura igishoro.

Perezida Kagame yabigaragaje kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2026 muri Antigua and Barbuda, ahari kubera Inama ya 28 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Commonwealth, CHOGM.

CHOGM 2026 iteraniye i St John’s kuva ku wa 1 kugeza ku wa 4 Ugushyingo, yibanda ku kwihutisha ubufatanye n’ishoramari biganisha ku iterambere rihuriweho.

Perezida Kagame yavuze ko ishoramari rikenewe kugira ngo ibihugu bibashe gutera imbere, urubyiruko rubone imirimo, rugire ubumenyi n’ubushobozi bwo kwihangira imirimo no kugira uruhare mu bukungu.

Yagaragaje ko kimwe mu bibazo bikomeye kigomba kubanza gukemurwa ari uburyo abashoramari bafata ibihugu bikiri mu nzira y’iterambere.

Ati “Igikwiye guhinduka kandi cyazana itandukaniro rikomeye ni imyumvire. Hari imyumvire imaze igihe ivuga ko iyo ushoye imari mu bihugu bikiri mu nzira y’iterambere, ibyago biba byinshi kurusha mu bihugu bikize.”

Perezida Kagame yavuze ko iyi myumvire idakwiye gukomeza gufatwa nk’ukuri, kuko ishoramari iryo ari ryo ryose rishobora guhura n’ibibazo, haba mu gihugu gikize cyangwa mu kiri mu nzira y’iterambere.

Ati “Ntabwo ari ukuri. Ibyago biba biri hose ku ishoramari iryo ari ryo ryose ushaka gukora.”

Yavuze ko igikwiye gushyirwamo imbaraga ari ugushaka uburyo ibi byago byagabanywa, harimo guhuriza hamwe ubushobozi, kongera ubufatanye no gushyiraho uburyo butuma imishinga myiza ibona igishoro gikenewe.

Perezida Kagame yagaragaje ko Commonwealth ishobora kugira uruhare rukomeye mu gufasha guhindura iyi myumvire no guhuza ibihugu, abashoramari n’ibigo by’imari, kugira ngo imishinga ifite ubushobozi bwo kubyara inyungu itabura igishoro bitewe gusa n’aho iherereye.

Iyi ngingo iri mu zibanzweho muri CHOGM 2026, aho Commonwealth yatangije urubuga rw’ishoramari rurimo imishinga irenga 60 yatanzwe n’ibihugu 20, ifite agaciro kagera kuri miliyari 30$. Iri mu nzego zirimo ingufu, ubwikorezi, ubuhinzi, inganda n’ubukungu bubungabunga ibidukikije.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger