AmakuruImyidagaduro

Icyo wamenya ku muhuro wa Diamond Platnumz na Wiz Khalifa ( +AMAFOTO)

Ifoto ya DiamondPlatnumz na WizKhalifa yashyizwe kuri instagram ya wasafi fm, bikomeje kuvugwa ko hari igikorwa aba bomb i baba bagiye gukorana mu bijyanye na Muzika harimo no gukora indirimbo.

Aya mafoto akomeje gucaracara ku mbuga nkoranya mbaga agaragaza aba bagabo bafite ibigwi mu miziki yo mu bihugu byabo bari kumwe muri studio ikora umuziki, gusa aba bombi ntabyo baratangaza kubijyanye n’aya mafoto.
Diamond Platnumz aherutse gusinya amasezerano na Warner Music ishami ryo muri Afurika y’epfo yo kwagura muzika ye no gucuruza ibihangano byo muri WCB.
Aba bahanzi kuba bahuriye muri sosiyete imwe biroroshye gukorana indirimbo mu rwego rwo kuzamura umuziki wa Diamond Platnumz isi yose ikawumenya. Warner Bros yashinzwe ku ya 04 Mata mu 1923.

Ni imwe muri sosiyete zikomeye ku isi mu ruganda rw’imyidagaduro aho bacuruza filimi n’indirimbo, Diamond kuri ubu niwe uyoboye urutonde r’abahanzi barebwe n’abantu benshi kuri youtube mu kwezi kwa gushyize kwa gatandatu mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba.
Wiz Khalifa yatangiye kwamamara mu 2006. Ni umuraperi, umuririmbyi, n’umwanditsi w’indirimbo w’umunyamerika. Mu 2015 yakoze indirimbo afatanyije na Charlie Puth ‘’See You Again’’. Iyi yaramamaye ku isi hose. Wiz Khalifa akorera muri Warner Bros kuva mu 2007.

Diamond Platnumz ari kumwe na Cameron Jibril Thomaz wamamaye nka Wiz Khalifa ku buryo bamwe batangiye gukeka ko bari muri gahunda yo guhurira mu ndirimbo imwe.

By: Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger