AmakuruImyidagaduro

Icyo umugore wa DJ Miller avuga ku rupfu rw’umugabo we rwashenguye imitima ya benshi

Nigihozo Hope, umugore wa nyakwigendera Dj Miller avuga ko yatunguwe n’urupfu rw’umugabo we kuko abaganga bababwiraga ko ameze neza ko mu byumweru 2 azataha akajya avurirwa mu rugo.

Tariki ya 5 Mata 2020 ni bwo inkuru mbi yatashye mu muryango wa Karuranga Virgile [Dj Miller], ubwo yitabaga Imana aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal azize stroke, akaba yarashyinguwe ku munsi w’ejo mu irimbi rya Rusororo.

Ubwo yasezrwagaho bwa nyuma mu rugo iwe aho yari atuye Kicukiro mu Gatenga, ku itariki ya 8 Mata ari na bwo yashyinguwe, umugore we Nigihozo Hope yavuze ko batunguwe cyane n’urupfu rwe kuko abaganga bababwiraga ko ameze neza nta kibazo kinini afite.

Yagize ati“batubwiye ko ameze neza twari dutegereje ko bamukorera ubugororangingo bikarangira kuko ibindi batubwiraga ko nta kibazo gihari, ibyabaye ntabwo twari tubyiteze na gato.

Bari baduhaye ibyumweru bibiri agataha ubundi akajya avurwa ari mu rugo.”

Yakomeje avuga ko ajya kwitaba Imana, yanyuze mu buribwe bukomeye cyane kuko yabonaga afite ubwoba ndetse asa nushaka kugira icyo avuga ariko birangira bimunaniye.

“Bavuga ko yapfuye ariko mu by’ukuri umutima we wari ugitera.

Mbere y’uko atakaza ubwenge yandebanye ubwoba amfata mu biganza, andebana ubwoba bwinshi cyane ashaka kuvuga ariko byamunaniye, arambwira ngo nta kintu na kimwe mbasha kumva.

Nzahora nibaza icyo yashakaga kumbwira kuko nabonaga hari icyo ashaka kuvuga. Sinavuga ko yagiye neza, yagiye ari kubabara ntiyabashaga guhumeka, yari afite ubwoba narabibonaga mu maso ye.” Nigihozo Hope

Mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe, yaciye amarenga yo gupfa ariko ntibabimenya kuko yahamagaye abantu benshi kuri telefoni asa n’ubasezera.

Dj Miller yashakanye na Nigihozi Hope umwaka ushize wa 2019. Akaba asize umugore n’umwana w’umukobwa w’uruhinja witwa Shan

DJ Miller yasezeweho bwa nyuma ku itariki ya 8 Mata 2020

Umugore we avuga ko Mbere y’uko apfa yabanje kugira ubwoba amufata mu biganza

Twitter
WhatsApp
FbMessenger