AmakuruImikino

Icyiciro cya kabiri: Unity ya KNC igomba gucakirana n’intare muri 1/4 cy’irangiza

Imikino ya shampiyona y’icyiciro cya kabiri igeze muri 1/4 cy’irangiza isize ikipe ya Unity Sports Club y’i Gasogi y’umunyamakuru Kakooza Kuriza Charles(KNC) yisanze hamwe n’Intare zarangije shampiyona ziyoboye itsinda rya mbere.

Nk’uko bimenyerewe, Shampiyona y’u Rwanda y’icyiciro cya kabiri iba igabanyijemo amatsinda abiri.

Ikipe ya SORWATHE y’i Kinihira mu karere ka Rulindo ni yo yarangije imikino ya shampiyona iyoboye itsinda rya mbere ikurikiwe na Pepeniere yahoze mu kiciro cya mbere, Rwamagana iza ku mwanya wa gatatu, mu gihe Unity Sports Club yarangije ku mwanya wa kane muri iri tsinda.

Mu rindi tsinda, Intare(Ikipe nto ya APR FC) zarangije ziyoboye, AS Muhanga iba iya kabiri, ku mwanya wa gatatu haza Vision Jeunesse Nouvelle, mu gihe United Stars yo ku Kabagari yasoje ari iya kane.

Muri rusange iyo amakipe ageze muri 1/4, itegeko rya FERWAFA rivuga ko Amakipe yabaye aya mbere muri buri tsinda ahura n’ayabaye aya kane, hanyuma ayabaye aya kabiri agacakirana n’aya gatatu.

Iri tegeko ryahise rigonganisha ikipe y’Intare na Unity Sports Club yari yifitiye gahunda yo kuzamuka mu kiciro cya mbere, bityo abenshi bakaba batangiye guha amahirwe make yo gukomeza kuri iyi kipe y’umushabitsi KNC, bijyanye n’urwego rw’imikinire ikipe y’Intare yagaragaje muri uyu mwaka w’imikino.

Intare za APR FC zigomba gucakirana na Unity.

Mu yindi mikino iteganyijwe:

United Stars igomba kwisobanura na Sorwathe, Vision Jeunesse Nouvelle y’i Rubavu yisobanure na Pepeniere yo ku Ruyenzi, mu gihe Rwamagana na AS Muhanga na bo bazisobanura.

Imikino ibanza ya 1/4 cy’irangiza iteganyijwe kuba Ku cyumweru tariki ya 27 Gicurasi 2018,iyo kwishyura ibe Ku cyumweru tariki ya 3 Kamena 2018, mu gihe imikino ya 1/2 cy’irangiza iteganyijwe kuba tariki ya 9 Kamena 2018 na ho umukino wa nyuma uzahuza amakipe 2 azanazamuka mu cyiciro cyambere uzaba tariki ya 23 KAMENA 2018.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger