Imyidagaduro

Burya bwose The Ben afite inkomoko ku mwami Yuhi III

Nyirakuru wa The Ben yaramuganirije maze ahishurira uyu muhanzi ukunzwe  cyane ko burya avuka I Bwami by’umwihariko ku mwami Yuhi III Mazimpaka.

Mugisha Benjamin, ibi yabisangije abakunzi be bamukurikira ku rubuga rwa Instagram, yifashishije amashusho y’ikiganiro yagiranye na nyirakuru, aha nyirakuru yamuvuriye i muzi ibisekuru bye maze agera naho amubwira ko nyina umubyara akomoka kuri Yuhi III Mazimpaka.

Nyirakuru wa The Ben yagize ati “Hanyuma Cyirima Rujugira, ni uwa Mazimpaka Yuhi. Mazimpaka Yuhi ni ho nyoko akomoka.” The Ben yabajije nyirakuru niba kwa nyina ari abanyiginya, nyirakuru amusubiza ko ari abareganshuro.

Yuhi III Mazimpaka yabaye umwami w’u Rwanda mu kinyejana cya 15, yari n’umusizi wahimbye igisigo cyitwa ‘Singikunda Ukundi’.

Yuhi III Mazimpaka kandi ni we waciye iteka ry’uko nta mwami w’u Rwanda unywa inzoga, dore ko uyu mwami yajyaga agira amakaburo (ibisazi by’abami), rimwe yanyoye ku nzoga arakabuka bituma yica umwana we w’umuhungu witwaga Musigwa ku manywa y’ihangu amwikanzemo umujura,  byamuteye agahinda gakomeye aca iteka ko nta mwami w’i Rwanda ugomba gusoma ku nzoga.

Uretse The Ben, mu Rwanda abantu benshi baba mu myidagaduro bakunze kuvuga ko bafite ibisekuru I Bwami, abamenyereweho ibi ni abakobwa baba bari mu irushanwa ryo guhatanira ikamba ry’ubwiza hano mu Rwanda [Miss Rwanda].

Muri Gashyantare 2018, umukobwa w’ I burengerazuba bw’u Rwanda, Uwase Fiona yongeye kuvuga ko afite inkomoko ku mwami Kigeli III Ndabarasa, si uyu gusa ariko kuko na Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016 yari yakoze ibisa nk’ibi.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger