Utuntu Nutundi

Icyamamare mu gukina filime z’urukozasoni (Pronograph) cyiyahuye

Mercedes Grabowski wamenyekanye cyane ku mazina ya August Ames yakunze gukoresha mu mafilime y’urukozasoni yakinnye (porn) ku myaka 23 y’amavuko yiyahuye kubera kwicuza gukabije yari asigaye yifitemo nyuma yo kwitegereza ibikorwa yakoze byose akabona ntamutekano afite.

Uyu musitari mu gukina amagfilime ya pronografi mbere yuko yimanika mu kagozi yabanje kwandika amagambo asa nusaba imbabazi bagenzi be bose ndetse anagaragaza kwicuza gukabije kuba yarinjiye mu mwuga wo gukina filime zigaragaza uburaya akiri muto cyane-Yagaragaje ko kuba ari umukinnyi wa porn ntamutekano abifitemo kuko muri rusange asanga inyungu ari amafaranga gusa ariko ntagaciro ki kiremwa muntu.

Mu ijoro ryo kuwa kabiri tariki ya 5 ukuboza nibwo umubiri w’umwangavu August wagaragaye umanitse ariko hari amagambo yabanje kunyuza kurubuga rwe rwa twitter agaragara nk’integuza y;urupfu rwe ku nshuti ze zose muri rusange nabo bari basangiye umwuga.

Yaramenyerewe mu gukina prono

August Ames umukobwa ukomoka mu mujyi wa Califoniya (Calfornia) ni umwe mubyamamare byamenyekanye cyane mu gukina amafilime y’urukozasoni wanahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mukuyakina no kugaragara neza muri Video bagaragaje umwaka ushize we n’umusore uzwi ku izina rya Kevin Moore. Igihembo cyatanzwe cyitwa-Adult Video News Awards .

Yahawe igihembo cy’uwakinnye prono nziza mu mwaka wa 2016

Mbere yo kwiyahura kwa August Ames, yabanje no gushimira umusore Kevin Moore bakunze kugaragara cyane bakinana aya mafilime muri rusange avuga ko amwubaha ibihe byose kandi ko azahora azirikana uburyo yamubereye inshuti nziza.

Yavuze ko Porono  yari imaze kumuhindura ikindi kiremwa ku buryo yumvaga umubiri we awigengaho ntawamugira inama yose yatuma areka gukina porono gusa nyuma yo kugarura ibitekerezo akanareba amafilime yamaze gushyira ku karubanda,yasanze atagikwiye kuba akirimuzima.

Gusa ijambo yibanzeho cyane ni uko abahungu benshi bahururira umukobwa ubiha akamaramaza ari nabyo yakoresheje avuga ko igice cy’imbere ye gitumye ubuzima butacyitwa buzima kandi kuri bagenzi be uwabonye icyo yabonye agumane icyo ntakakibone ukundi. Ayo ni amwe mu magambo agize ubutumwa yasinze yanditse.

Ubusanzwe porn, ni amafilime akunze gukinwa n’abamaramaje akaba yuzuyemo ubusambanyi bukabije abenshi bavugako ari urukozasoni kuko ni imikino itemewe ahariho hose kuko usanga akinwa mu ibanga kandi muri rusange ntabutumwa bwigisha buba bunazikubiyemo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger