Amakuru

Ibyo uyu munyeshuri yakorewe n’umuyobozi w’ishuri yigaho byashenguye imitima ya benshi

Umwana w’umuhungu witwa Kibet wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye mu kiigo cya Kapenguria giherereye mu gihugu cya Kenya, yakoze urugendo rw’ibirometero 50 n’amaguru asubira iwabo nyuma y’uko umuyobozi w’ishuri yigaho amwirukaniye amafaranga y’ishuri angana n’ibihumbi 109 by’amashiringi ya Kenya.

Ku munsi w’ejo ku wa kabiri, Tariki ya 3 Nyakanga ni bwo uyu mwana w’umuhungu yahumanye n’iri sanganya.

Ikinyamakuru Tuko cyo muri Kenya cyanditse ko uyu mwana yakoze uru rugendo rwose nyuma yo kwirukanwa mu kigo n’umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Kapenguria.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ku munsi w’ejo agaragaza uyu mwana atwaye isanduku ye(Mare) mu kaboko kamwe, mu gihe akandi kaboko kari gatwaye ibiryamirwa.

Ababonye aya mashusho bashenguwe n’ibyabaye kuri uyu munyeshuri, bavuga ko hari hakwiye gushakwa ubundi buryo uyu mwana ukomoka mu muryango ukennye yoherezwa iwabo adahohotewe bene aka kageni.

Ndugu Nyoro, umwe mu babonye aka kavidewo yagize ati” Nemera ko amafaranga y’ishuri agomba kwishyurwa. Nanemera y’uko yari akwiye kohererezwa ababyeyi cyangwa abamurera kugira ngo agire icyo azana ku ishuri. Gusa sinemera uburyo ki yoherejwemo mu rugo, ni igisebo gikomeye.”

Yakomeje agira ati”Umwana nkuriya uri kurwana ku mahirwe y’ubuzima ni gute yayavutswa. Akirukanwa nk’igisambo koko? Oya, oya rwose.”

“Ikibazo cy’amafaranga y’ishuri cyamugizeho ingaruka zikomeye cyane, harimo kumara igihembwe cyose mu rugo ubwo yari mu mwaka wa mbere. Mu wa kabiri, rimwe na riwe aba ari mu kigo ubundi hanze yacyo. Amara igihe kinini mu rugo kuruta icyo amara ku ishuri.”

Amakuru kandi avuga y’uko uyu mwana abana n’abamurera, nyuma y’uko nyina wabo amwirukanye mu rugo iwabo. Ni mugihe kandi papa w’uyu mwana we asanzwe yinywera ibyiyobyabwenge.

Mu gihe hagitegerejwe icyo ubuyobozi bw’iri shuri rivuga kuri iki kibazo, abaturage batangiye gushaka buryo ki uyu mwana yasubira ku ishuri, haromo kumuteranyiriza amafaranga yatuma atongera guhura n’iri sanganya ukundi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger