AmakuruImikino

Abakinnyi ba Columbia bahushije Penaliti bakina n’Ubwongereza bari mu mazi abira

Abakinnyi 2 b’ikipe y’igihugu ya Columbia babwiwe na bamwe mu baturage b’iki gihugu ko bazabica, nyuma yo guhusha za Penaliti mu mukino wa 1/8 w’igikombe cy’isi ikipe yabo yasezerewemo n’Ubwongereza kuri Penaliti 4-3.

Ni nyuma y’uko iminota isanzwe y’umukino yari yarangiye amakkipe yombi anganya 1-1.

Ikipe y’igihugu y’Ubwongereza ni yo yafunguye amazamu mbere, ku gitego cyatsinzwe na Harry Kane kuri Penaliti yo ku munota wa 57 w’umukino, kishyurwa na Yerri Mina ku munota wa 92 ku mupira yateye n’umutwe uturutse kuri koruneri yari itewe na Juan Cuadrado.

Byabaye ngombwa ko hiyambazwa iminota 30 ya kamarampaka, gusa na yo iza kurangira nta kipe ibashije kongera kureba mu izamu ry’iyindi. Icyagombaga gukurikiraho ni ukwiyambaza za penaliti kugira ngo haboneke ikipe igera muri 1/4 cy’irangiza.

Ikipe y’igihugu y’Ubwongereza yinjije penaliti enye: Harry Kane, Marcus Rashford, Kirran Trippier na Eric Dier, mu gihe iya Jordan Henderson yakuwemo n’umuzamu David Ospina.

Columbia yo yinjije Penaliti 3: Radamel Falcao, Juan Cuadrado na Luis Murriel, mu gihe Mateus Uribe yayiteye umutambiko w’izamu na ho iya Carlos Bacca igakurwamo n’umuzamu Jordan Pickford.

Iminota mike nyuma y’uko uyu mukino urangira, hatangiye kugaragara ubutumwa bubwora Uribe na Bacca ko bazicwa.

Ubu butumwa bwasabaga aba basore guhitamo bakiyica ubwabo cyangwa bagashaka ukundi kuntu babaho badasubiye muri iki gihugu giherereye mu majyepfo ya Amerika.

Ubutumwa nk’ubu kandi bwari bwatambukijwe ubwo myugariro Carlos Sanchez yatezaga penaliti mu mukino wa mbere w’itsinda Columbia yatsinzwemo n’Ubuyapani 2-1, bikarangira aneretswe ikarita itukura.

Abafana bavugaga ko bazamwica nta kabuza.

Bumwe mu butumwa bw’abafana ba Columbia.

“Ndakwanga Carlos Bacca, ndakwangwa wese, nanga ko ntacyo umaze, izina ryawe ry’irihimbano ry’inyamaswa ndetse n’umukino wawe w’agatafari. Uri mubi kurusha kanseri, kuko byibura iyo uyirwaye ushobora kujya kwa muganga ukamenya icyo urwaye.”

“Genda wiyahure kugira ngo utagumya kubaho muri uyu muruho.” HumorFPCosky.

Undi witwa Patricio yagize ati”Uribe, uri umwanda, Ndizera y’uko uza gupfa.”

Undi ati”Uriya ni wo mukino wa nyuma wa Mateus Uribe, uriya mutipe yamaze gupfa.”

Si ubwa mbere Abanya Columbia baba bagerageje kwivugana abakinnyi babo kuko mu wa 1994 uwitwa Andres Escobar yivuganywe nyuma y’iminsi 10 akoze ikosa ryatumye Columbia isezererwa na Leta zunze ubumwe za Amerika mu gikombe cy’isi cyo mu 1994.

Myugariro Andres Escubar yahitanwe nyuma yo gukora ikosa ryatumye Columbia isezererwa na USA.
Abongereza bishimira insinzi.
Umufana wa Columbia nyuma y’umukino.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger