AmakuruImikino

Ibyo Rayon Sports yasaruye ku mukino yanganyijemo na Al Hilal

Rayon Sports yakiriye umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze ribanziriza amatsinda mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ‘Total CAF Champions League’ wayihuje na Al Hilal yo muri Sudani amakipe yombi akagaba amanota abiri yabonetse muri uyu mukino.

Ni umukino wabereye kuri stade ya Kigali, witabirwa n’abakunzi benshi b’iyi kipe kuko Stade ya Kigali yari yuzuye. Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya 1-1, Rayon Sports isigarana ihurizo  rikomeye ryo kuzajya gutsindira Al Hilal muri Sudani.

Ku bijyanye n’amafaranga yavuye kuri stade, ubuyobozi bwa Rayon Sports yari yakiriye uyu mukino bwatangaje ko ari 25.190.000frw.

Muri aya mafaranga , ayo Rayon Sports iratwara ni 18.136.800 frw, arajya muri FERWAFA ni 1,637,350, Umujyi wa Kigali wabatije stade urahabwa 1,637,350, Rwanda Revenue iratwara 755,700 nk’imisoro mu gihe Centrika igurisha amatike iratwara 3,022,800Frw.

Muri rusange, bari bateganyije amatike afite agaciro ka 36 500 000Frw hagurishwa afite agaciro ka 25.190.000frw nkuko twabigarutseho hejuru.

Rayon Sports yahawe akazi gakomeye ko kuzajya gutsindira Al Hilal muri Sudani cyangwa se bakanganya ku bitego birenze 1.

Rayon Sports yaherukaga gukubita ahababaza Al Hilal mu 1994 ubwo yayisezereraga mu mukino wabereye kuri stade Amahoro iyitsinze ibitego 4-1. Mbere y’uko umukino utangira herekanwe abakinnyi batsinze iyi Al Hilal mu 1994 babakomera amshyi ku bwo kubashimira.

Al Hilal Omdurman yo muri Sudan,  ni imwe mu makipe afite amateka akomeye mu mupira w’amaguru muri Afurika.

Al Hilal si izina rishya mu matwi y’abakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko aha ku butaka bw’u Rwanda dore ko iheruka kuhatsindirwa na Mukura Victory Sports mu mikino ya CAF Confederation Cup iheruka kuba.

Amateka ifitanye n’amakipe yo mu Rwanda agaragaza ko kuyitsindira muri Sudani ari ukurira umusozi muremure mu gihe na yo itajya yoroherwa no kubona insinzi mu Rwanda.

Imbonerahamwe igaragaza uburyo amafaranga yinjiye kuri Stade n’ijanisha buri kigo kiratwara kuri aya mafaranga
Rayon Sports yabanje gushimira bamwe mu bayifashije gutsinda Al-Hilal mu 1994 barimo Kayiranga Baptiste na Mbusa Kombi Billy
Twitter
WhatsApp
FbMessenger