Amakuru ashushyeImikino

Ni amanyanga, uwahaye indangamuntu bariya bakinnyi agomba kubiryozwa – Amb. Nduhungirehe

Mu mupira w’amaguru hano mu Rwanda hamaze iminsi hari impaka zazamuwe na Rurangirwa Louis wagaragaje urutonde rw’abakinnyi bahawe indangamuntu (Ubwenegihugu) bw’u Rwanda kandi ari abanyamahanga kugira ngo bakine muri shampiyona y’u Rwanda nk’ abanyarwanda kuko umubare ntarengwa w’ababanza mu kibuga ari 3, ibi Amb. Nduhungirehe  yavuze ko ari amanyanga bityo ko ababikoze bagomba kubiryozwa.

Nyuma yo kureba umukino wa CAF Champions League wahuje Rayon Sports na Al Hilal yo muri Sudani warangiye ari 1-1, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yaganiriye na Funclub avuga ko atumva uburyo abantu babona ubwenegihugu bw’ubunyarwanda bidaciye mu nzira zabugenewe, aho kuri we uwaba abiri inyuma agomba kuzabibazwa kuko biri gukorwaho iperereza.

Kugeza ubu mu Rwanda, umubare w’abanyamahanga bemerewe kujya ku rutonde ikipe iba iribukoreshe, ntibarenga batutu, mu bakinnyi cumi n’umunani baba bari bukoreshwe ku mukino.

Ibi bikaba bisobanuye ko, abakinnyi b’abanyarwanda, ari bo bafite amahirwe menshi yo kubona umwanya uhagije wo gukina. Ibi kandi byemejwe n’abanyamuryango ba FERWAFA mu rwego rwo guha amahirwe abana b’abanyarwanda bafite impano yo gukina umupira w’amaguru.

Ibi byatumye abanyamahanga biganjemo abakomoka i Burundi bashakirwa indangamuntu z’u Rwanda kugirango bajye bakina bitwa Abanyarwanda ntibazitirwe n’iyi ngingo.

Ibi byatumye Rurangirwa Louis wabaye umutoza wa w’ikipe ya EAV Kabutare azamura abakinnyi batandukanye barimo Gasana Mémé, Ntare Freddy, Niyibizi Suleiman n’abandi ndetse mu 2000 agakora amahugurwa y’ubusifuzi agatangira gusifura mu cyiciro cya kabiri azamurwa mu cya mbere mu 2006 agahita aba n’umusifuzi mpuzamahanga wa FIFA ariko agasezera iby’ubusifuzi mu 2011 kubera ikibazo cy’imvune yo mu ivi, akora ubushakashatsi kuri iki kibazo.

Agaruka kuri iki kibazo cy’abarundi bafite indangamuntu, Nduhungirehe yagize ati “Njyewe icyo kibazo sinari nkizi, ariko mu byukuri icyo navuga, ni uko umuntu wese uzi neza ko yaba yarakoze amakosa yo gutanga indangamuntu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, yitegure ko nituramuka tubikuriranye tukamufata, azakanirwa urumukwiye, kandi azahanwa hakurikijwe icyo amategeko avuga.”

Yakomeje avuga ko bitabujijwe gukina mu Rwanda, ariko ntushake kwiyoberanya, ati “Kuki mbese abo barundi badashobora kuza ngo bakine nk’abanyamahanga nkuko abo muri Ghana babikora, nkuko ab’ahandi babikora?”

Kugeza ubu, ikigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abbasohoka cyatangiye gukora iperereza k’urutonde ruherutse gukorwa na Rurangirwa Louis, amakuru akaba avuga ko haba hari bamwe bamaze guhamagarwa ku cyicaro cy’iki kigo ngo basobanure uburyo bahawemo izi ndangamuntu.

Abakinnyi barebwa n’iki kibazo Rurangirwa Louis yatanze mu Rwego rw’Abinjira n’Abasohoka

- Tokoto André (Mukura Victory Sports)

- Ntate Djumaine (Yatandukanye na AS Kigali)

- Harerimana Rachid Léon (AS Kigali)

- Idi Djumapili (Etincelles FC)

- Girukwishaka Fabrice

- Habonimana Jimmy Abdoul (Etincelles FC)

- Kavumbagu Nahimana Guy (Etincelles FC)

- Ndikumana Mussa

- Irakoze Saidi (Rayon Sports)

- Ndikumana Magloire (Police FC)

- Bigirimana Yahya (Yakoraga igeragezwa muri Rayon Sports)

- Idi Saidi Djuma (Mukura VS)

- Ismael Wilondja (Mukura VS)

- Munyakazi Yussuf Lule (Police FC)

- Ulimwengu Jules (Rayon Sports)

- Nininahazwe Fabrice (Yatandukanye na AS Kigali)

- Ndoriyobija Eric (Police FC)

- Nimubona Emery (Police FC)

- Cyitegetse Bogard (AS Kigali)

- Ntahobari Assouman (Mukura VS)

- Iragire Said (Rayon Sports)

- Ndayishimiye Hussein (Espoir FC)

- Hakizimana Kevin (Police FC)

- Mussa Muryango (AS Kigali)

Twitter
WhatsApp
FbMessenger