AmakuruIyobokamana

Ibyo kujya i Maka ku bayisilamu byajemo ubusambo no gucuruza abantu…………….

Umuyisilamukazi witwa Muhawenimana Josephine, uvuga ko yari ku rutonde rw’Abanyarwanda bagombaga kwerekeza mu mutambagiro mutagatifu i Maka yagaruriwe i Dubai nyuma y’aho bigaragaye ko afite visa y’impimbano.

Uyu mubyeyi yafashe urugendo ari kumwe n’itsinda ry’abandi bayisilamu ku tariki 18 Kamena 2023.

Mu kiganiro na Igihe dukesha aya makuru, yavuze ko uburiganya yakorewe agahabwa visa y’impimbano abayobozi b’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda babugizemo uruhare.

Avuga ko yahombye bikomeye kuko yatanze amadolari 6800 arimo ibihumbi 4$ yashyize kuri konti wa Sheikh uherekeza abagiye i Maka.

Yagize ati “Nababajwe no kumva bavuga ko batanzi. None se si bo batujyanye kwifotoza kuri Klino? Ubu njye namenya ibyo kujya gushaka visa muri Uganda?”

Yongeyeho ko uwo Sheikh ari we wamutekeye umutwe aramushuka kuko yari yanamusabye ko ayo 4000$ ayamushyirira kuri konti ye.

Ati “Yarambwiye ngo nyashyire kuri konti ye ngira amakenga nyishyura mvuga ko ari ayo kujya mu mutambagiro mutagatifu. Ni ababeshyi kuko ubwo basomaga urutonde rw’abagiye kujya i Maka bavugiye mu ruhame ko hari bugende 46 mu gihe ku rutonde rwabo bari banditse 44 nyuma barambwira ngo ninjire mu modoka n’abandi kugira ngo abaza kugenzura baze kubona ko ari 46.”

Yakomeje avuga ko ubwo yagaragarizaga abandi bayisilamu bari bagiye kujyana amakosa yakozwe n’abayobozi yahise akurwa ku rubuga rwa Whatsapp.

Icyo RMC ibivugaho

Mufti wungirije w’u Rwanda (RMC) Sheikh Nshimiyimana Saleh, yabwiye IGIHE ko uyu mugore batamuzi kandi batazi inzira yakoresheje kugira ngo ahabwe iyo visa.

Yagize ati “Impamvu tuvuga ko tutamuzi ni uko RMC nk’urwego ifite aho ibyayo bikorerwa. Uwo mugore niba yari ku rutonde rw’abajya i Maka yakagombye kuba agaragara kuri listi iriho urutonde rwose rwa ba Hadji akanyuza amafaranga aho akwiye kunyuzwa.”

Yongeyeho ko uyu Sheikh yakagombye gukurikiranwa ku giti cye niba yarakoze ayo manyanga aho kubyitirira RMC kubera ko abantu 85 bose basabye kujya impaka bakanyura mu nzira zikwiye bose berekejeyo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger