AmakuruPolitiki

DRC: Martin Fayulu yavuze ingaruka z’akavuyo ka Tshisekedi ku matora ategerejwe

Imitwe ya potiki itavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yatangaje ko amatora ari gutegurwa mu mwaka utaha arimo uburiganya bwinshi, ko nibidakosoka azahagarara.

Ibi byatangajwe na Martin Fayulu, umwe mu bakuriye imitwe y’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Leta ya Tshisekedi.

yagize ati: “Ntabwo duhagarika amatora. Ariko Turashaka amatora yizewe kandi afite dosiye zizewe. Niba igitabo cy’amatora kiriho ubu kidahinduwe, aya matora ntazabera muri iki gihugu. ”

Ibi yabigarutseho mu nama yabereye i Kinshasa kuri uyu wa 25 Kamena, yateguwe ku bufatanye na Moise Katumbi, Augustin Matata Ponyo na Delly Sessanga kuri Place Sainte Thérèse muri komini ya Ndjili.

yongeyeho kandi ko : “Aho nanyuze hose mu gihugu, naganiriye n’AbanyeCongo. Niyo mpamvu twakoze manifesto ya Kisangani. Twavuze ko tuzateza imbere igihugu kandi ko amatora agomba gukorwa mu bihe bikwiye. Nari muri Amerika no mu Bufaransa, navuze ko abaturage banjye batazajya mu matora igihe cyose amafishi yo gutoreraho agiteguye nabi.

Komisiyo y’igihugu ishinzwe gutegura aya matora muri DRC, ishinjwa uburiganya mu gutegura aya matora, aho bivugwa ko bashaka kwibira Perezida Tshisekedi amajwi.

Perezida wa CENI yatangaje, ko mu minsi iri imbere, hari inama y’abayobozi ba politiki, cyane cyane abatavuga rumwe n’ubutegetsi, mu gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo bikomeje gusakuza mu itegurwa ey’amatora.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger