AmakuruAmakuru ashushye

Ibyihebe bya Al-Shaabab byivuganye abasirikare b’u Burundi barenga 30 bari mu butumwa bw’Amahoro

Amakuru yemezwa n’impande zitandukanye ahamya ko umutwe w’intagondwa wa al-Shabaab wishe abasirikare b’Abarundi 30 bari mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’Afurika yunze ubumwe.

Leta y’Uburundi yemeje ko abasirikali bayo baguye mu gitero ari 10 gusa Itangazo ryashyizwe ahagaragara na ministri w’ingabo w’Uburundi rivuga ko hari abasirikare 5 baburiwe irengero mu gihe abandi 20 bakomeretse. Iryo tangazo rivuga ko intagondwa z’umutwe wa Al Shabaab 20 zaguye muri icyo gitero.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger