AmakuruAmakuru ashushye

Ibyagarutsweho mu ijambo rya Perezida Paul Kagame agaragaza uko igihugu gihagaze

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame  mu ijambo yavuze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Ukuboza 2021 rigaragaza uko Igihugu gihagaze yavuze ko Igihugu gihagaze neza muri rusange n’ubwo uyu mwaka ubaye uwa kabiri usojwe Igihugu gihanganye n’icyorezo cya Covid-19.

Umukuru w’Igihugu yatangaje ko 80% by’abaturage bahawe nibura urukingo rumwe rwa Covid-19, kandi ko muri uyu mwaka, ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye.

Perezida wa Repubulika, yatangaje ko guhera umwaka utaha wa 2022 mu Rwanda hatangira gukorerwa imiti hamwe n’inkingo za Covid-19, ariko anashima urwego gukingira bigezeho, kuko 80% by’Abanyarwanda guhera ku myaka 12 bamaze guhabwa nibura doze imwe y’urukingo.

Perezida Kagame yavuze ko byasabye ko igihugu cyiga uburyo bushya bwo guhangana n’iki cyorezo cyadutse mu Bushinwa mu mpera za 2019.

Yanashimye Abanyarwanda uruhare bakomeje kugira mu mibereho ndetse n’iterambere ry’igihugu mu bijyanye no guhangana n’iki cyorezo.

Umukuru w’Igihugu, yavuze ko u Rwanda rwahanganye n’ibibazo binyuranye birimo nk’iby’ubuzima, umutekano n’ubukungu, mu rugendo rwo guhangana na Covid-19, hari intambwe imaze guterwa, kuko kugeza ubu 80% by’abaturage bamaze guhabwa doze ya mbere y’urukingo uhereye ku bafite imyaka 12 y’amavuko.

Yagize ati “Bumwe mu buryo bw’ingenzi twifashishije mu kurinda Abanyarwanda ni ugukingira igihugu cyose, kugeza ubu 80% by’abaturage bacu, guhera ku bafite imyaka 12 kuzamura bahawe nibura urukingo rumwe.Turashimira ababigizemo uruhare bose, harimo n’abafatanyabikorwa baduhaye inkingo n’izindi nkunga”.

Perezida Kagame yashimye abantu bose bakomeje kugira uruhare mu rugamba rwo guhangana n’iki cyorezo, harimo abaterankunga, ibihugu n’abandi.

Umukuru w’igihugu yanavuze ku bufatanye n’abarimo sosiyete ya Bion Tech, yemeza ko mu 2022 mu Rwanda hazatangira gukorerwa inkingo za Covid-19 n’indi miti.

Ati “Bitewe n’ibyemezo bishingiye ku bushishozi byafashwe muri uyu mwaka, ubukungu bw’u Rwanda bwariyongereye bishimishije. Kandi twizeye ko bizakomeza.”

Umukuru w’Igihugu, avuga ko mu kuzahura ubukungu, hashyizweho ikigega Nzahurabukungu cyashyizwemo miliyari zirenga 100 Frw cyafashije mu kongera kuzamura ubukungu bwashegeshwe n’iki cyorezo, cyane ubucuruzi bwibasiwe n’urwego rw’ubukerarugendo.

Perezida Kagame yanagaragaje abanyarwanda ko hamaze gukusanywa andi mafaranga azakomeza gufasha mu kunganira ibikorwa nk’ibirimo n’ishoramari mu gihugu.

Kagame yanashimye abasora bakomeje kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu. Ati “Ndagira ngo nshimire abasora bakomeje kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, mu bukungu bw’u Rwanda n’ubwo hari icyorezo.”

Umukuru w’igihugu yavuze ko kuba ikoranabuhanga ryarimakajwe rigashyirwamo imbaraga, byatumye icyorezo cya Covid-19 kidakomeza guhagarika imikorere mu bihe bitandukanye. Igihugu nticyabohwa n’iki cyorezo.

Avuga ko urubyiruko rukwiye gukomeza gufatanyiriza hamwe mu guhanga udushya no gushakira ‘ibisubizo ibibazo bitwugarijwe uyu munsi n’ejo hazaza’.

Umukuru w’Igihugu, avuga ko Covid-19 yagize ingaruka ku banyeshuri bituma amashuri mu bihe bitandukanye afungwa, ariko hishimirwa ko igihe cyageze agafungurwa, ndetse abanyeshuri bakora ibizamini.

Perezida Kagame yanagarutse ku matora y’abayobozi mu nzego z’ibanze yagiye asubikwa, ariko hishimirwa ko igihe cyageze agasubukurwa; asaba abayobozi gukomeza gushyira imbere kunoza serivisi baha umuturage.

Umukuru w;igihugu yavuze ko u Rwanda ruzakomeza kwihaza mu biribwa, ashima abahinzi bakomeje kwihangana muri ibi bihe bitoroshye bagakomeza imirimo. Agaragaza ko ubuhinzi bufatiye runini u Rwanda, kuko bwatanze 25% ku bukungu bw’Igihugu mu 2021.

Yagize ati “Ndagira ngo nshimire abahinzi bacu kuba barakomeje kwihangana muri ibi bihe.” Akomeza avuga ko n’ubwo u Rwanda ruri mu bihe bitoroshye bya Covid-19, ariko muri uyu mwaka rwabashije kwakira ibirori n’inama birimo n’imikino ya BAL [Basketball Africa League].

Umukuru w’Igihugu, avuga ko u Rwanda ruzakomeza ubufatanye n’ibindi bihugu mu bijyanye n’umutekano, aho u Rwanda rugira uruhare mu kugarura umutekano mu bihugu bitandukanye hirya no hino.

Perezida yasabye Abanyarwanda gukomeza kubakira ku byagezweho, abifuriza umwaka mushya muhire wa 2022.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger