Amakuru

Hakomeje kwibazwa ku basirikare b’u Burundi barenga 400 bagaragaye i Lemera

Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 26 Ukuboza 2021 abantu barenga 400 bambaye impuzankano z’igisirikare cy’u Burundi bagaragaye mu gace ka Lemera ko muri Teritwari ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu birasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Abaturage ba Gurupoma ya Lemera babonye abo bikekwako ari abasirikare, bemeje ko abo bantu bagaragaye ku butaka bwa Congo Kinshasa bari bambaye imyambaro y’igisirikare cy’u Burundi FDNB.

Aba baturage bavuze ko usibye abari bambaye imyambaro ya FNDB hari n’abari bambaye imyambaro yahoze yambarwa n’igisirikare cy’iki gihugu cyitwa Force armés Burundi(FAB).

Sosiyete Sivili yavuze ko umubare waba basirikare warengaga gato 400, ubwo bagaragaraga mu duce Kifuna ho muri Muhena mu misozi ya Kihanama muri teritwari ya Uvira.

Binavugwa ko aba bikekwa ko ari abasirikare b’u Burundi bahise berekeza mu gace kubatsemo Paruwasi gatolika ya Kidotte muri Gurupoma ya Lemera, ngo bikaba byagaragaraga ko berekeje ahitwa mu Bijojo.

Sosiyete Sivili kandi yavuze ko nubwo aba bantu bari bambaye imyambaro y’ingabo z’u Burundi bitahita byemezwa ko ari abasirikare, ahubwo ivuga ko bashobora no kuba ari inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bw’u Burundi.

Aba barwanyi bivugwa ko bageze ku butaka bwa Repubulioka iharanira Demokarasi ya Congo bambukiye mu gace ka Kitemesho kari mu kibaya cya Rusizi.

Bikaba bivugwa ko bambutse befite gahunda yo kwerekeza mu gace ka Rugombo gasanzwe gafatwa nk’ahari ibirindiro bikiru by’umutwe wa Mai Mai y’Abafuliru.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger