AmakuruPolitiki

Ibirego bya ruswa byari ku muhungu wa Jacob Zuma byahagaritswe

Duduzane Zuma umuhungu wa Jacob Zuma wigeze kuba Perezida wa Afurika y’Epfo, Ubushinjacyaha bwo muri iki gihugu, bwahagritse by’agateganyo ibirego bya ruswa yari akurikiranyweho.

Duduzane Zuma yagaragaye mu Rukiko rw’ubucuruzi mu Mujyi wa Johannesburg, rukaba ari narwo rwemeje ko Ubushinjacyaha bwabaye buvanyemo iki kirego mu gihe hategerejwe ibindi bimenyetso.

Duduzane Zuma yashinjwaga ibyaha bya ruswa, bifite aho bihuriye n’ibikorwa by’umuryango w’abaherwe b’aba-Guptas, bakomoka mu Buhinde bagiye bashinjwa kenshi kugirana ubucuti budasanzwe na Jabob Zuma ubwo yari akiri Perezida hagamijwe kubahesha amasoko ya leta.

Uyu muhungu wa Jac0b Zuma ashinjwa kandi  kugira uruhare mu rupfu rw’uwitwa Phumzile Dube, aho bivugwa ko imodoka yarimo yo mu bwoko bwa Porche yagonze imodoka yo mu bwoko bwa Minibus yarimouwitwa Phumzile Dube (wapfuye), abandi batatu bari muri iyo modoka rusange bagakomereka.

Reuters ivuga  ko kuba Ubushinjacyaha bwananiwe kugaragaza ibirego kuri Duduzane Zuma, bisubiza inyuma umugambi wo kurwanya ubujura.

Jacob Zuma yegujwe muri Gashyantare 2018 n’ishyaka rye ANC, biturutse ku birego bitandukanye birimo ruswa  n’imikoranire n’Umuryango wa Guptas washyizwe mu majwi ko uhabwa amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Jacob Zuma yari yaherekeje umuhungu we mu rukiko

Twitter
WhatsApp
FbMessenger