AmakuruAmakuru ashushyeImikino

AS Monaco yahagaritse ku mirimo Thierry Henry wari umutoza wayo

Ikipe ya AS Monaco yo mu gihugu cy’u Bufaransa yahagaritse ku mirimo Thierry Henry wari umutoza wayo, nyuma y’iminsi 104 ahawe inshingano zo kuyitoza.

Henry wamamaye nka rutahizamu w’igitangaza mu makipe ya Arsenal na FC Barcelona, yageze muri AS Monaco mu Ukwakira 2018 asimbuye Umunya-Portugal Leonardo Jardim.

Amakuru ahari avuga ko ubuyobozi bwa AS Monaco buri mu biganiro na Jardim uyu kugira ngo agaruke gusimbura Thierry Henry wari wamusimbuye muri Monaco.

Mu minsi 104 yari amaze atoza Monaco, ThierryHenry yashoboye gutsinda imikino itanu yonyine mu matushanwa yose.

Uyu mutoza by’umwihariko nta mukino n’umwe yakiniye ku kibuga cye ngo umuhire kuko imyinshi yagiye ayitsindwa. Muri rusange, mu mikino 12 yatoje AS Monaco muri shampiyona, yashoboye gutsindamo ibiri yonyine.

Biteganyijwe ko Franck Passi wari umwungiriza wa Hernry ari we uza kuba ahawe inshingano zo gutoza Monaco mu gihe hagishakishwa undi mutoza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger