AmakuruPolitiki

Ibintu byahinduye isura hagati ya Dr.Frank Habineza na Munyakazi Sadate

Ibintu bikomeje gufata indi ntera hagati ya Dr.Frank Habineza uyobora ishyaka Democratic Green Party na Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports.

Ihangana ry’aba bombi ryaturutse ku gitekerezo Dr Frank Habineza yatanze mu izina ry’Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera ibidukikije(Democratic Green Party of Rwanda) aho yavuze ko basaba Leta y’u Rwanda kugirana ibiganiro n’imitwe ya Politiki n’iyitwaje intwaro iyirwanya mu rwego rwo kurinda u Rwanda kuzaterwa n’Abanyarwanda mu gihe kizaza.

Iki gitekerezo, cyakiriwe n’abantu mu buryo bunyuranye, aho bamwe bagishyigikiye abandi bakakitrwanya. Mu bakirwanyije ku ikubitiro,Munyakazi Sadate ari mu bakirwanyije, aho yahise avuga ko Dr Habineza ashyigikiye abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994 mu Rwanda.

Dr Frank we avuga ko mubo yavuze baganira n’u Rwanda hadakwiye kuzamo abasize bakoze Jenoside cyangwa abandi bantu bafite ibyo bakurikiranweho n’ubutabera bw’u Rwanda.

Munyakazi yakomeje kugenda yibasira Depite Frank Habineza mu mvugo zikakaye,ibintu byanahise byamaganirwa kure n’Umukozi ushinzwe Itangazamakuru n’itumanaho mu nteko ishinga amategeko, Nzeyimana Cleophas wavuze ko gutuka umuntu watowe n’abaturage uba usuzuguye bikabije abamutoye.

Sadate ntiyanyuzwe aho akomeje gushishikariza abarwanashyaka ba Green Party gushaka uko bakwirukana Dr Frank Habineza mu ishyaka yashinze, nyuma yo kugaragaza ko politiki ye yashyira u Rwanda mu kaga.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter , Sadate yagize ati:”Ndashishikariza abanyamuryango b’inyangamugayo ba Green Party kwirukana vuba na bwangu Dr Frank Habineza ndetse abo yashyizeho igitutu mwifatanye n’abandi banyamuryango b’inyangamugayo mushyireho ubuyobozi bushya naho Dr Frank Habineza ntashobotse”

Cyakora mu kiganiro Dr Frank Habineza aheruka guha Ikinyamakuru Bwiza.com, yahishuye ko ashobora kujyana Sadate mu nkiko amuziza kumwibasira.Yagize ati:”Turi kubitekerezaho, kuko amagambo akoresha ni mabi cyane”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger