UbukunguUtuntu Nutundi

Ibintu bitatu by’ingenzi wakora ugasezerera ubukene

Kugira amafaranga ni kimwe mu bitera imbaraga abantu, ariko kandi ntabwo ari bose bayafite, kugirango ube umukire ni uko ugomba kugira imitekerereze itandukanye niy’abandi, ikindi kandi aho umukene n’umukire batandukaniye ntabwo ari ku miryango baturukamo ahubwo ni uburyo batekereza.

Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho imyumvire 3 umukire aba afite kandi ikamufasha gukomeza kwigwizaho imitungo, bisome witonze ubikurikize kuko urubuga rwitwa elcrema rwasanze ari byiza ko buri wese agira iyi myumvire mu gihe ashaka gukira agasezerera ubukene.

Gushora wowe ubwawe

Gushora wowe ubwawe, tugendeye kuri Warren Buffett [Umunyamerika w’umushoramari ukomeye cyane],abwira abantu ko ari byiza gushora mu mutwe aho gushora amafaranga mu bikoresho runaka, niba ushka kuba umutunzi nka Bill Gates na Aliko Dangote shora mu mutwe wawe nkuko aba babikoze. Aba ni abaherwe kandi bubashwe kubera ko bafite ubumenyi n’ubwenge mu mutwe wabo, byose bibafasha gutekereza udushya kandi bakadukora.

Abakire batakaza bafata igihe cyabo bagasoma ibitabo bareba uko abandi bahagaze, niba utamenya uko abandi bahagaze ntabwo uzagira amatsiko yo kubarengaho uzumva ko wageze iyo ujya. Ubuzima bwawe ni ubukungu buhambaye, ubukungu ni ugushyira ibintu mu mwanya wabyo.

Intego yawe ibe kwinjiza gusa

Abantu bashaka gukira ntabwo bagira impungenge z’amafaranga batakaje gusa, ahubwo bita kuyo binjije, bakora ibintu bizatuma binjiza amafaranga aho gukora ibituma bayasohora, ariko abantu usanga barajwe inshinga no kugura ibintu bigezweho nk’imyenda, telefoni, inkweto kandi ntacyo birinjiza. Umuntu ufite imyumvire yo gukira afata amafaranga ayariyo yose yinjije ku kwezi bitewe nicyo akora akayashora akayabyazamo andi menshi.

Gutekereza ibintu bimara igihe kirekire

Abakire batekereza ibintu by’igihe kirekire, niyo mpamvu iyo akoze ikintu rimwe kikanga akomeza agakora kugeza akigezeho, arakora agatsindwa inshuro icyenda ariko ku nshuro ya 10 akagera kucyo yifuzaga. Ariko abantu benshi bahita bagaruka kubyo bashoye bitari kwinjiza mu kanya gato, kugira ngo ube umukire bisaba kwihanganira ibyo uri gukora kandi ugakora ibyo ushoboye byose kugirango ugere ku ntego wihaye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger