Amakuru ashushyeImikino

Ibigugu byakubiswe abandi baraseba, dore udushya twaranze Champions League kuruyu wa gatatu

Imikino yo kwishyura yari yakomeje mwijoro ryo kuruyu wa gatatu kuya 1 ugushyingo 2017, iyi mikino yatangiye sa 21:45 ariko ikaba yabanjirijwe numukino wa besiktas na Monaco, numukino amakipe yanganyijemo igitego kimwe kuri kimwe.

Monaco niyo yabanje igitego cyatsinzwe na Rony Lopes  kumunota wa 45 kiza kwishyurwa na Cenk Tosun kumunota wa 54 .Uyu mukino kandi wabonetsemo amakarita 7 y’umuhondo

Umukino warukomeye wahuje Tottenham na Real madrid, umukino ubanza baribanganyije igitego kimwe kuri kimwe.

Tottenham yatangiye yataka Real madrid kuburyo bukomeye kuberako kumunota wa 27, Dele Alli yaramaze gutgsindira Tottenham igitego cya mbere ndetse no kumunota wa 56 atsinda icya kabiri.

Christian Eriksen wagoye bikomeye ikipe ya Real Madrid yaje gutsinda igitego cya gatatu. Real Madrid  yakomeje gushaka uburyo yakwishyura ariko biranga kuberako kumunota wa 80 Christiano yatsinze igitego 1 rukumbi cya Real Madrid umukino urangira ari ibitego 3-1.

Undi mukino wabaye ni Manchester City yarimaze imikino 21 idatsindwa yari yasuye Napoli mu gihugu cyubutariyani umukino waje kurangira ari ibitego 2-4.

Napoli niyo yabanje igitego ku munota wa 27, ni igitego cyatsinzwe na Lorenzo Insigne, Manchester City ariko yaje kwataka bikomeye ikipe ya Napoli inatsinda uyu mukino kuko Nicolas Otamendi yaje kwishyura igitego ,John Stones atsinda icya kabiri , maze kumunota wa 69 Srgio Aguero watwaye agahigo ko gutsindira ibitego byinshi ikipe ya Manchetser City atsinda igitego cya 3, ahagana ku munota wa  90, Raheem Sterling atsinda igitego cya 4.

Ariko Napoli  yagerageje kwishyura biranga kuberako kumunota wa 62 Jeorginho yishyuye igitego cya kabiri Napoli yari yatsinzwe nuko umukino urangira ari ibitego 2-4. Uyu mukino kandi wabonetsemo amakarita 3 yuuhondo yahawe Nicolas Otamendi wa Machester City andi abiri ahabwa abakinnyi ba Napoli aribo Dries Mertens na Kalidou Koulibaly

Uko amatsinda ahagaze

Itsinda A Manchester United namanota 12 igakurikirwa na FC Basel namanota 6

Manchester United iri imbere

Groupe B

Paris Saint Germain niyo iyibobye

Groupe C

Groupe D

Groupe E

Groupe F

Groupe G

Groupe H

Amakipe akomeza mu cyiciro cya 1/8 ni amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda.

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger