AmakuruPolitiki

Huye:Urukiko rwisumbuye rwahamije ko ubushinjacyaha bwakoresheje inyandiko mpimbano mu gushinja Munyenyezi

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwemeje ko inyandikomvugo ya Musoni Callixte Ndagije, Ubushinjacyaha bwakorejeshe mu gushinja Munyenyezi Béatrice, ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ari impimbano.

Munyenyezi akurikiranyweho ibyaha birimo icyo kwica n’icya Jenoside, gucura umugambi wo gukora Jenoside, gutegura Jenoside no gushishikariza abantu ku buryo buziguye cyangwa butaziguye gukora Jenoside.

Akurikiranyweho kandi icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside, icyo kurimbura n’icyibasiye inyokomuntu.

Munyenyezi yareze Ubushinjacyaha ko bwakoresheje inyandiko mpimbano nk’ikimenyetso kimushinja, mu gihe bwo bwagaragaza ko atari inyandiko mpimbano ahubwo ari inyandiko y’umwimerere.

Béatrice Munyenyezi n’abunganizi be, Me Bikotwa Bruce na Me Félicien Gashema, bavugaga ko iyo nyandiko ubushinjacyaha bwazanye ya Musoni ari impimbano kuko itandukanye n’iyo Musoni yahaye Urukiko mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda ruri Arusha muri Tanzania, aho Callixte yashinjaga Captain Ildephonse Ndagijimana.

Uruhande rwa Munyenyezi rwavugaga ko Ubushinjacyaha bwiyongereyemo amazina ya Munyenyezi Béatrice n’umugabo we, Arséne Shalom Ntahobari, ko bafatanyije ibyaha na Ndagije Musoni Callixte kandi nyamara Musoni we ntabyo yavuze.

Rwavugaga ko inyandiko Ubushinjacyaha bwazanye nta mukono wa Musoni Ndagije Callixte uriho kandi hari amagambo Ubushinjacyaha bwagiye busesekamo n’ikaramu atari mu nyandiko y’ukuri.

Kuri uyu wa 7 Ukuboza 2023, Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwemeje ko ibyo Munyenyezi Béatrice yaregeye ari ukuri.

Rwategetse ko inyandikomvugo ivugwa ko ari iya Musoni Callixte Ndagije ivanwa mu bimenyetso bishinja Munyenyezi.

Urukiko rusanga kuba Ubushinjacyaha bwaratanze inyandiko idafite umukono ari inenge ikomeye ku buryo na rwo rwayibona bidasabye abahanga mu gupima inyandiko mpimbano, bityo ibyo uruhande rwa Béatrice Munyenyezi ruvuga bifite ishingiro.

Urukiko rwategetse ko inyandiko Ubushinjacyaha bwazanye ya Musoni Callixte Ndagije yo kwemera, kwirega, kwicuza no gusaba impambabazi ivanwa mu bimenyetso bishinja Béatrice Munyenyezi nk’uko yabyifuje.

Urubanza rwe aregwamo n’Ubushinjacyaha ruzakomeza tariki ya 22 Mutarama 2024.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger