AmakuruPolitiki

Moise Katumbi yagaragaje intege nke za Tshisekedi anavuga ko yoherejwe n’Imana

Umukandida No 3 mu matora y’umukuru wa Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo, Moise Katumbi, yakomeje kwiyamamaza mu matora muri Grand Bandundu ku wa gatatu.

Mu nama yagiranye n’abarwanashyaka be n’abamushyigikiye kuri, Katumbi yavuze ko ari umucunguzi Imana yoherereje igihugu cyabo ko bakwiye kumutora kugira ngo abagezeho ibyo batagejejweho byose na Tshisekedi.

Aho yakomoje ku kubura akazi ku rubyiruko, ibura ry’amashanyarazi n’ubwo umushinga wo gukwirakwiza amashanyarazi n’urugomero rwa Kakobola kuva mu 2011 wari uhari, guta agaciro kw’ifaranga rya Congo, izamuka ry’ bibiciroy’ibicuruzwa ku masoko, ashinja guverinoma ko ntacyo yakoreye umujyi wa Kikwit.

Moïse Katumbi n’impuhwe nyinshi yagize ati: “Bakoze iki hano? Zeru, muraho.”

Yavuze ko kubera ukunanirwa kwa guverinoma ya Tshisekedi, Moïse Katumbi yavuze kandi ku kutubaka stade ya Kikwit agira ati: “Iyi stade nzayubaka kugirango ikoreshwe mu gutera inkunga urubyiruko mu bijyanye na siporo.”

Yanakomoje ku byavuzwe na mugenzi we bahanganye yababwiye ati: “Amasezerano y’ibinyoma. Ngo agiye kubaha andi mahirwe? Oya.”
Yagize ati “Ntabwo ngewe naje gushaka amafaranga,ibiro bya perezida ntabwo bizaba akazi kanjye ka mbere, mfite aho nkura amafaranga, urukundo mfitiye Abanyekongo bose ndifuza ko muntora nkarubagezaho kuko Imana yanyohereje mu butumwa bwo kubohora congo.”

Ati: “Mumpe amahirwe kuko Imana yavuze. Bafite ubwoba, kabone niyo bantuka, uzatora nde? Uzatore Katumbi N ° 3 kuko uwiteka yavuze ko ndi umucunguzi wanyu yohereje.”

Moïse Katumbi yasezeranije gutanga ibisubizo by’ibibazo bijyanye n’akazi ku rubyiruko no gushyiraho politiki yo kurwanya isuri .

Moise Katumbi abwiye ibi abarwanashyaka be ndetse n’abamushyigikiye bo muri aka gace nyuma y’uko Tshisekedi igihe yajyagayo yababwiye ko Moise Katumbi ari umunyamahanga kandi ko nibamuha andi mahirwe yo gutorwa azabaha ibyo badafite byose ubu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger