AmakuruPolitiki

Iki gihugu ni cyacu ntabwo tugikodesha, Ruswa OYa “urubyiruko rwo mu Majyaruguru”

Abatuye mu ntara y’Amajyaruguru biyemeje guhuriza hamwe imbaraga mu gikorwa cyo gukumira no kurwanya ruswa, hagamijwe kuyirandura burundu kugira ngo buri Munyarwanda wese abashe guhabwa serivise akwiye.

Ubu bukangurambaga bwo kurwanya ruswa bufite insanganyamatsiko igira iti “Ibyagezweho mu myaka 20 hemejwe amasezerano y’umuryango w’abibumbye agamije kurwanya ruswa” bwatangiye kuwa 25 Ugushyingo 2023, ubu bukaba bwasojwe kuri uyu wa 8 Ukuboza 2023, mu karere ka Musanze.

Habanje gukorwa urugendo mu mujyi wa Musanze rwo gukangurira abantu kurwanya ruswa.

Bamwe bagaragaje ko bamaze gusobanukirwa ko bafite uburenganzira bwo guhabwa serivise iyo ariyo yose batabanje kuyigura.

Mugabo Innocent yagize ati:” Abenshi Uko turi hano twagiye duhurira mu makarahu(clubs)atandukanye,duherwamo ubumenyi ku bintu runaka byateza imbere igihugu ariko tukanamenya ko ahari ruswa ibikorwa byaho bitarenga umutaru, ubu njye namenye neza ko iki gihugu ari icyaburi Munyarwanda wese akwiye kuba inkingi ikiganisha imbere’ “Iki gihugu ni cyacu ntitugikodesha ruswa OYa”” Aho tuzayibona hose ntituzaceceka”.

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Mourice ysabye urubyiruko n’abatuye iyi ntara kuba banyamugenda mu b’imbere mu kurwanya ruswa no gutangira amakuru ku gihe mu gihe hari aho igaragaye.

Yagize ati:” Urubyiruko rwacu ni mwe nkingi ikomeye y’iterambere ry’igihugu cyacu haba none ndetse n’ejo hazaza,mukwiye kuba inyangamugayo kuko imbaraga zanyu zirakenewe kugira ngo iterambere duharanira rigerweho, ibi byose ntibyashoboka ruswa ikigaragara aho dutuye,aho tuba naho tujya hose tukicecekera, mureke twese dufatanye tuyirwanye, twirinde kuyitanga no kurebera abayitanga ahubwo dutangire amakuru ku gihe kugira ngo tuyirandure burundu”.

Umuvunyi mukuru ku rwego rw’igihugu Nirere Maderene yashimiye intego abatuye iyi ntara by’umwihatiko urubyiruko rufatwa nka Rwandarw’Ejo bafite yo kurandura ruswa.

Yagize ati:” Iterambere dukeneye ntabwo ryabangikana na ruswa ngo bikunde, twirinde kuyitanga, twirinde kuyirya, kurwanya ruswa mubigire ibyanyu kuko ntacyo igihugu kitakoze kugira ngo umuturage ahabwe serivise nziza,twirinde kubisubiza inyuma , dutangire amakuru ku gihe tuyamagane kuko ruswa tutayivuze ntabwo yaranduka, turashimira buri wese ugira uruhare mukuyirandura kugira ngo tugere aho tugeze, mureke duharanira kujya imbere tuyirinda kuko yo ubwayo idindiza ibyo twagakwiye kugeraho”

Minisitiri muri perezidansi y’u Rwanda Uwizeye Judith yagaragaje ko ruswa ifite ingaruka zikomeye kuri buri wese aho ava akagera.

Yagize ati:” Ruswa ni ikibazo gikomeye kigomba kurandurwa kivuye mu mizi kuko ifite ingaruka nyinshiI nko kuvutsa amahirwe uwagakwiye kuba ayafite,iha abanyabyaha intebe,igihugu kigira abashoramari n’abakozi badashoboye kubera ko bayitanze n’izindi nyinshi zitandukanye”.

Yakomeje agira ati:”Hagaragagajwe ko inzira ikiri ndede yo gukumira no kurwanya ruswa ariyo mpamvu ari uruhare rwa buri wese kugira ngo icike burundu kuko igira ingaruka kuri twese haba uwayitanze, uwayakiriye ndetse n’imiryango yabo, rero mukwiye kuzajya mutungira agatoki inzego zibishinzwe kugira ngo abo yagaragayeho bahanwe”.

Byagaragajwe ko akenshi ruswa ikunze kugaragara mu mitangire ya serivise, yabibukije ko leta atariyo yonyine igomba kugira uruhare mu kuranduka kwayo kuko bireba buri wese.

Mu kuyirandura burundu abatuye Amajyaruguru bibukijwe hashyizweho Itegeko ryo kurwanya ruswa ryemeza ko iki cyaha kidasaza aho wajya hose kikuriho, uragaruka ugasanga kikiri cya kindi.
Ubu mu bikorwa byo kurwanya ruswa,u Rwanda ruri kummwanya wa mbere muri Afurika y’Uburasirazuba, rukaba uwa Kane muri Afurika naho ku rwego rw’Isi yose rukaba Urwa 54.

Mu cyerekezo 2050 u Rwanda rufite intego yo kuzaba urwa mbere ku Isi,, ibi bikazagerwaho habayeho ubufatanye ku mpande zose hibandwa cyane kuyitangaho amakuru.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye zirimo inzego bwite za Leta, iz’umutrkano n’abafayanyabikorwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger