AmakuruAmakuru ashushye

Huye: Wa mugore wakubise umugabo we akamuvundaguza mubbitaka yasabiwe igihano gikakaye

Ku wa 28 Nzeri 2021, Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwapfundikiye urubanza ruregwamo umugore w’imyaka 37 wakubise umugabo we w’imyaka 38.

Ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy’imyaka 10 hashingiwe ku ngingo y’121 y’ Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Icyo cyaha cyabaye mu ijoro ryo ku wa 06 Nzeri 2021 mu Mudugudu wa Gihama, Akagari ka Nyamiyaga, Umurenge wa Muyira akarere ka Nyanza aho umugore yakubise ikibando ahantu hatandukanye ku mubiri akamukomeretsa.

Mu iburanisha, uregwa yaburanye yemera icyaha, avuga ko yabitewe n’inzoga, ko ari inshuro ya kane amukubita, abisabira imbabazi ko atazongera kumukunita ukundi.

Urubanza rwapfundikiwe ruzasomwa tariki ya 05 Ukwakira 2021.

Inkuru yabanje

Umugore w’i Huye wagaragaye akubita umugabo we agiye kugezwa imbere y’ubutabera

Twitter
WhatsApp
FbMessenger