AmakuruPolitiki

Hon.Mukabalisa Donatille yitabye Imana

Hon. Donatille Mukabalisa wari Umusenateri muri Sena y’u Rwanda, wanabaye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, yitabye Imana azize uburwayi.

Inkuru y’urupfu rwa Hon. Donatille Mukabalisa yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 30 Nyakanga 2026, aho yitabye Imana nyuma y’iminsi arwariye mu Bitaro byitiriwe Umwami Fayisali mu Mujyi wa Kigali.

Amakuru dukesha umwe mu bari bazi uburwayi bwa Hon. Mukabalisa, yavuze ko nyakwigendera yari amaze igihe arembye, ndetse uyu waduhaye amakuru atubwira ko na we inkuru y’urupfu rwe yayimenye muri iki gitondo.

Uyu waduhaye amakuru yagize ati “Ni byo Donatille Mukabalisa wari Umusenateri muri Sena y’u Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi.”

Yakomeje agira ati “Yari amaranye igihe uburwayi, yari arwariye mu Bitaro Byitiriwe Umwami Fayisali, ndetse bamwe mu bo bakorana barimo Abasenateri, bari bamaze iminsi bajya kumusurayo.”

Nyakwigendera Donatille Mukabalisa yitabye Imana ku munsi yavukiyeho, aho kuri iyi tariki 30 Nyakanga 2026 yari kuba yujuje imyaka 66 y’amavuko, dore ko yavutse tariki 30 Nyakanga 1960.

Uyu munyapolitiki uzwi muri politiki y’u Rwanda, yari agiye kuzuza imyaka ibiri yinjiye muri Sena y’u Rwanda, kuko yatorewe kuba Umusenateri muri Nzeri 2024, ubwo yatorwaga nk’Umusenateri uhagarariye Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda.

Icyo gihe yagiye muri Sena nk’Umusenateri, nyuma y’igihe kinini yari amaze ari Umudepite aho yabayoboye Umutwe w’Abadepite. Bwa mbere atorerwa kuba Umudepite hari muri 2003, aho yagejeje mu mwaka wa 2008 akiri muri uyu Mutwe.

Nyuma kuva muri 2011 n’ubundi yari yabaye Umusenateri, ageza mu mwaka wa 2013, ubwo yasubiraga mu Mutwe w’Abadepite, aza kugeza mu mwaka wa 2024 ubwo yagarukaga muri Sena.

Uyu munyapolitiki wize ibijyanye n’amategeko wanayigishije muri Kaminuza, ni umwe mu bashinze Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri muntu PL (Parti Libéral).

Twitter
WhatsApp
FbMessenger