Abanyeshuri 226 basoje MIPC basabwe kuba ibisubizo ku isoko ry’umurimo
Abanyeshuri barangije amasomo muri Muhabura Integrated Polytechnic College (MIPC) bahawe impamyabumenyi basabwe gukoresha ubumenyi n’ubumenyingiro bahawe mu guhanga ibisubizo ku bibazo bibangamiye sosiyete no kwihangira imirimo, birinda imyitwarire ishobora kubangiriza ejo hazaza.
Aba banyeshuri barangije amasomo yabo uko to 226,banashishikarijwe gukomeza kwagura ubumenyi, kurangwa n’indangagaciro zirimo ubunyangamugayo, ikinyabupfura n’ubwitange, kugira ngo babe abanyamwuga bashoboye guhangana ku isoko ry’umurimo no gutanga umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda.
Uyu muhango wo gutanga impamyabumenyi wabaye ku wa 31 Nyakanga 2026 ku cyicaro cya Muhabura Integrated Polytechnic College giherereye mu Karere ka Musanze. Witabiriwe n’abanyeshuri barangije, ababyeyi, abayobozi b’inzego zitandukanye, abahagarariye Urwego rw’Igihugu rushinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), abafatanyabikorwa b’iri shuri n’abandi bashyitsi bifatanyije n’abarangije kwizihiza intambwe bateye mu rugendo rw’uburezi.
Abarangije bahawe impamyabumenyi mu mashami atandukanye arimo Construction and Building Technology, Electrical Technology, Information and Communication Technology (ICT), Hospitality Management na Tourism and Travel Management, yose agamije gutegura abanyeshuri bafite ubumenyi ngiro bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.
Mu butumwa bwatanzwe muri uyu muhango, hibanzwe ku gushishikariza abarangije kudafata impamyabumenyi nk’iherezo ry’urugendo rwabo, ahubwo nk’intangiriro y’ubuzima bushya busaba gukomeza kwiyungura ubumenyi, guhanga udushya no gukoresha ibyo bize mu kwiteza imbere no guteza imbere igihugu.
Bamwe mu bahawe impamyabumenyi bavuga ko biteguye gushyira mu bikorwa ibyo bize no gukomeza kwagura ubumenyi.
Habarurema Vianney, warangije icyiciro cya mbere cya kaminuza mu ishami rya Construction and Building Technology, yavuze ko afite intego yo gukomeza amasomo kugira ngo arusheho kuba umuhanga mu bwubatsi.
Yagize ati:«”Mu rwego rw’ubwubatsi hari abantu benshi bakora badafite ubumenyi buhagije, bigatuma hari inyubako zidakorwa uko bikwiye cyangwa zikaba zanagwa. Nahisemo gukomeza kwiga kugira ngo ngire ubumenyi bwimbitse buzamfasha kubaka inyubako zifite ubuziranenge kandi zitekanye. Ubu ngiye gukomeza kwiteza imbere no kubyaza umusaruro ubumenyi nakuye hano.”»
Umuyobozi wa Muhabura Integrated Polytechnic College, Manzi Innocent, yavuze ko ubumenyi abanyeshuri bahawe bugomba kubafasha guhangana n’ibibazo biri ku isoko ry’umurimo no kuba abanyamwuga bafite indangagaciro.
Yagize ati:«”Musoje amasomo yanyu, ndabashishikariza gukomeza guharanira kugera ku bindi bikorwa by’indashyikirwa. Umusanzu wanyu mu kwiteza imbere no guteza imbere igihugu ni ingenzi cyane.”»
Yakomeje asobanura ko igihugu gikeneye urubyiruko rufite ubumenyi bujyanye n’igihe, ariko rukanarangwa n’imyitwarire myiza n’ubunyangamugayo.
Ati:«”Muri urubyiruko rwitezweho guhindura sosiyete nyarwanda rushingiye ku ndangagaciro zirimo ubunyangamugayo, imyitwarire myiza n’icyubahiro. Izo ndangagaciro nizifatanya n’ubumenyi mwakuye hano zizabafasha kubaka igihugu. U Rwanda rukeneye abantu bafite ubumenyi ariko banafite imyitwarire myiza.”»
Umushumba wa EAR Diyosezi ya Shyira, Musenyeri Augustin Ahimana, yavuze ko imyaka abanyeshuri bamaze biga ari ishoramari rikomeye ritagomba gupfushwa ubusa, kuko uretse amasomo bize banahawe uburere n’indangagaciro zizabafasha mu buzima.
Yagize ati:«”Muhe agaciro igihe mwamaze hano. Bibiliya ivuga ko kwicisha bugufi kuzana ingororano, ubutunzi, icyubahiro n’ubugingo. Igihe mwamaze hano ni ishoramari nk’uko umuntu ashora amafaranga yiteze umusaruro. Ntimukapfushe ubusa igihe mwashoye, ubumenyi mwahawe, inama mwagiriwe n’ubuhamya mwumvise.”»
Yongeyeho ko igihugu n’imiryango yabo bibatezeho byinshi, abasaba kuzarangwa n’imyitwarire myiza no kwirinda ibikorwa bishobora kubangiriza ejo hazaza.
Ati:«”Uyu munsi ni umunsi wo kwishimira ibyo mwagezeho, ariko mujye mwizihiza mubitekerejeho. Mwibuke ko igihugu kibitezeho umusanzu. Mwirinde ubusinzi n’indi myitwarire ishobora kwangiza ubuzima bwanyu n’ejo hazaza hanyu.”»
Uhagarariye Urwego rw’Igihugu rushinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Bukeye Mukashema Mireille, yashimye uruhare rwa MIPC mu gutanga uburezi bushingiye ku bumenyi ngiro n’ikoranabuhanga, avuga ko ari kimwe mu bifasha igihugu kubona abanyamwuga bashoboye.
Yasabye abarangije gukoresha ubumenyi bahawe mu guhanga udushya no guteza imbere igihugu.
Yagize ati:«”Uyu ni umunsi w’ibyishimo ku babyeyi n’imiryango yatanze byinshi kugira ngo aba banyeshuri barangize. Turabasaba kudatesha agaciro ubumenyi mwahawe muri MIPC, ahubwo mukabukoresha mu guhanga udushya no guteza imbere u Rwanda.”»
Ubuyobozi bwa MIPC bwatangaje ko bukomeje gushora imari mu guteza imbere amasomo ashingiye ku bumenyi ngiro n’ikoranabuhanga, hagamijwe gutegura abanyeshuri bashobora kwihangira imirimo no guhangana n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.
Kuva iri shuri ryashingwa, rimaze gutanga ubumenyi ku banyeshuri barenga 5,000, aho benshi muri bo bakorera mu nzego zitandukanye zirimo ubwubatsi, amahoteli, ubukerarugendo, ikoranabuhanga n’izindi serivisi, haba mu Karere ka Musanze no mu bindi bice by’u Rwanda.




