AmakuruAmakuru ashushye

Hatangajwe ibihano ku bazica gahunda ya Guma mu rugo , dore uko wasaba gusohoka

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rwatanganzo ibihano ku muntu uzarenga ku mabwiriza yo kuva mu rugo muri ibi bihe u Rwanda ruhanganyemo n’icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus.

RIB ibinyujije kuri Twitter  yatangaje ko kurenga ku mabwiriza ya Guma mu rugo mu mategeko byitwa kwigomeka ku buyobozi , ingingo ya 230 iteganya ko iyo ubihanijwe n’inkiko uhanishwa igifungo cy’amezi 6 ariko kitarenze umwaka.

Icyakora ubu butumwa bwahise busibwa kuri Twitter.

Bivugwa ko umuntu ugomba gusohoka mu rugo agomba kuba agiye gushaka service z’ibanze.

Mu butumwa Polisi y’u Rwanda yanyujije kuri Twitter, ivuga ko zimwe muri serivisi z’ingenzi harimo guhaha, kujya kuri banki, farumasi, gushyingura, kwivuza n’ibindi byihutirwa.

Kugira ngo usabe urwo ruhushya, bisaba kwinjira ku rubuga rwa www.mc.gov.rw, cyangwa se ugakoresha telefoni igendanwa, ugakanda *127#.

Nyuma bisaba kwandika umwirondoro wawe, nomero yawe y’indangamuntu n’iya telefoni, hanyuma ukinjizamo ibikubiye mu rugendo rwawe, werekana aho uva n’aho ujya, impamvu y’urugendo n’ibirango by’ikinyabiziga (purake).

Hakurikiraho kwinjizamo itariki, igihe ugendeye n’igihe ugarukira, hanyuma ukohereza ugategereza igisubizo.

Iyo urugendo rwawe rwemewe cyangwa se rutemewe, Polisi ikoherereza ubutumwa ibikumenyesha.

Polisi y’u Rwanda isaba abantu bose bemerewe kujya gushaka serivisi zemewe ko bagomba kwerekana ubutumwa bugufi bubemerera kugenda, igihe Polisi ibahagaritse.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger