Abayanyarwanda muri Singapore bibutse Jenocide yakorewe abatutsi
Abakuriye abanyarwanda baba muri Australia, Newzealand na Indonesia bavuze ko bagiye guhuza ingufu bakarwanya abapfobya ndetse bakanahakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Hifashijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwinda icyorezo cya COVID-19 cyugarije isi, kuwa 18 Mata, abanyarwanda bo mu bihugu bya Singapore, Australia, Newzealand na Indonesia bibutse ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, igatwara ubuzima bw’abarenga miliyoni b’inzirakarengane.
Ni umuhango wari urimo abagera kuri 200 b’ abanyarwanda baba muri Singapore, Australia, New Zealand na Indonesia n’abandi baba mu Rwanda ndetse n’ahandi.
Muri uyu muhango wabayemo kumara umwanya bacecetse, ndetse no gucana urumuri mu rwego rwo guha icyubahiro inzirakarengane zazize Jenocide yakorewe abatutsi, hatanzwe n’ubuhamya bwa Frida Umuhoza warokotse Jenoside yakorewe abatutsi akaba atuye muri Australia.
Yavuze ko nubwo umuryango we wose washize bikamutera ihungabana, akibuka ibyamubayeho byose, avuga ko bimubabaza cyane kubona hakigaragara abantu bapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe abatutsi, avuga ko ari inshingano za buri wese kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Uhagarariye u Rwanda muri Singapore, akaba areberera na Australia, New Zealand na Indonesia, Amb Jean De Dieu Uwihanganye yavuze ko ubuhamya bwa Umuhoza buhuye n’ ubwa abanyarwanda benshi barokotse Jenoside.
Arabihanganisha anavuga ko bagomba gufata iya mbere mu kurwanya abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi.
Yagize ati “twifashishije ibimenyetse bihari, twabikoresha twamagana abo bakwiza urwango ku mbuga nkoranyambaga no mu muryango muri rusange.”
Ambasaderi kandi yashishikarije urubyiruko rw’abanyarwanda ruba mu mahanga gufata iya mbere rukarwanya ipfobya n’ihakana rya Jenoside, kuko mu bihugu byo hanze cyane cyane Australia bigishwa amateka atariyo kuri Jenoside.
Consul General w’u Rwanda muri New Zealand yunamiye inzirakarenga zazize Jenoside yakorewe abatutsi, anibutsa ko mu 1994, nubwo uwari uhagarariye New Zealand muri LONI, yasabye LONI kugira icyo ikora, ariko byarangiye ntacyo ikoze ngo ikize ubuzima bw’inzirakarengane.