ImyidagaduroUrukundo

Harmonize yandagajwe n’inkumi bigeze gukundana

Umukinnyi wa filime wo muri Tanzaniya Jackline Wolper wahoze akundana n’umuhanzi Harmonize, yandagaje  uyu musore  agera naho amwita umutekamutwe.

Ibi bije nyuma y’aho Harmonize atangaje ko Jackline azagaragara mu bitaramo ari gutegura. Harmonize aherutse gutangaza ko ari gutegura ibitaramo kandi ko bizitabirwa n’uwahoze ari umukunzi we Jackline Wolper mu rwego rwo kugaragaza ko nta kibazo bafitanye, dore ko mu minsi ishize bacananyeho umuriro Harmonize agashyira hanze urutonde rw’abagabo 11 baryamanye n’uyu mukobwa.

Wolper akimenya ko Harmonize yatangaje ko bazakorana igitaramo, ntiyashimishijwe n’aya magambo,ahita, atangaza ko atazagaragara muri ibi bitaramo Harmonize ari gutegura, ahubwo ko ari guteka imitwe ku bantu kugira ngo bazaze ari benshi.

Yagize ati “ Ntabwo ndi muri Tanzaniya nta n’ubwo nzaba ndi mu gitaramo icyo ari cyo cyose, haba icya Mbagala cyangwa Posta. Njyewe Wolper ntaho mpuriye nabyo… ibyo bavuga byose ni ibinyoma ntaho mpuriye nabyo. Sinshaka ko abantu bakoresha izina ryanjye mu kuresha abantu, mureke abatekamutwe.”

Harmonize yatanduakanye na Wolper muri Mata 2017, aho uyu mukobwa yamushinjaga kumuca inyuma, agakundana n’umuzungukazi w’umutaliyani witwa Sarah bari kumwe kuri ubu.

Jackline Wolper wahoze akundana n’umuhanzi Harmonize

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger