AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Hamaze kumenyekana igihe APR FC na Rayon Sports bizacakiraniraho muri Shampiyona

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryamaze gushyira ahagaragara ingengabihe y’uko amakipe azahura muri shampiyona y’icyiciro cya mbere ya 2021/2022.

Ni shampiyona izatangira ku wa 30 Ukwakira hakinwa imikino y’umunsi wa mbere wayo.

Imikino myinshi izajya itangira saa cyenda z’igicamunsi, gusa hari mike izajya itangira saa sita n’igice z’amanywa na saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kubera ikibazo cy’ibibuga bike.

Mu mikino iteganyijwe ku wa Gatanu tariki ya 30 Ukwakira, harimo uwa Marines FC izakira Gasogi United kuri Stade Umuganda, Kiyovu Sports izakira Gorilla FC kuri Stade ya Kigali (12:30), Rayon Sports izakira Mukura VS kuri Stade ya Kigali (15:30) na Espoir FC izakira AS Kigali i Rusizi.

Bukeye bwaho Etincelles FC izakira Rutsiro FC kuri Stade Umuganda, Etoile de l’Est yakire Police FC kuri Stade y’i Ngoma, Musanze FC yakire Bugesera FC kuri Stade Ubworoherane mu gihe APR FC izakira Gicumbi FC kuri Stade ya Kigali.

Umukino wa APR FC na Rayon Sports uba utegerejwe na benshi uzaba ku munsi wa kane wa shampiyona, hakazaba ari tariki ya 23 Ugushyingo.

APR FC ni yo izaba yakiriye Rayon Sports muri uyu mukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger