AmakuruImikino

Hakizimana Muhadjiri yasinyiye ikipe ikomeye mu Rwanda

Rutahizamu Hakizimana Muhadjiri uheruka gutandukana na AlKholood FC yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Arabie Saoudite, yongeye kwerekeza muri Police FC nk’umukinnyi wayo mushya.

Hakizimana yari amaze amezi atandatu gusa muri Aziya nyuma yo kwerekezayo muri Kamena 2022.

Amakuru dukesha IGIHE, yemeza ko Hakizimana Muhadjiri yamaze gusinyira Police FC ndetse atangazwa nk’umukinnyi wayo mushya kuri uyu wa Gatatu.

Uyu mukinnyi w’imyaka 28, yasabye gusinya amasezerano y’amezi atandatu kugira ngo azarebe uburyo yasubira hanze y’u Rwanda mu mpeshyi.

Hakizimana asubiye muri Police FC yari yagiyemo mu 2021 nyuma yo kuva muri AS Kigali, na yo yasubiyemo nyuma yo gutandukana na Emirates Football Club yakiniye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu mwaka w’imikino wa 2019/20.

Yerekeje muri Aziya nyuma y’imyaka itatu akinira APR FC yari yaragezemo muri Nyakanga 2016 avuye muri AS Kigali, na yo yari yamuguze muri Mukura Victory Sports.

Hakizimana Muhadjiri yongeye gusinyira Police FC

Twitter
WhatsApp
FbMessenger