Amakuru ashushyeImyidagaduro

Hagiye kuba igitaramo cyo kubyina intsinzi ya Perezida Kagame kizaba kirimo abahanzi bakomeye mu Rwanda hafi ya bose

Nyuma y’intsinzi yo kuyobora u Rwanda ya Perezida Paul Kagame hateguwe igitaramo kizahuriza hamwe abahanzi b’abanyarwanda bakomeye mu rwego rwo kuyishimira.

Ni igitaramo cyiswe “Kigali Intsinzi Concert”  kizaba ku mugoroba wo kuwa 18 kanama 2017 mu marembo ya Stade Amahoro i Remera , nyuma y’irahira rya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame uzaba urahirira kuyobora u Rwanda mu myaka irindwi ir’imbere.

Hazaba harimo abahanzi bose bakunzwe muriyi minsi nka Dream Boys, Christopher, Bruce Melody, Charly & Nina, Urban Boyz, Riderman, Jay Polly, Kitoko Bibarwa, Senderi International Hit na Sgt Robert basanzwe bakorera umuziki mu Rwanda ndetse na The Ben uzaturuka muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Iki gitaramo kije gikurikira icyabaye tariki 04 kanama 2017 ubwo ibyavuye mu matora by’agateganyo byamenyekanaga , hakaba ibirori bikomeye byo kwishimira intsinzi ya Paul Kagame.

Aba bahanzi bazaba bari muriki gitaramo hafi ya bose n’ubundi bagiye baherekeza Paul Kagame ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza ndetse n’abatarabashje kumuherekeza ntibahwemye kugaragaraza ko bamushyigikiye babishije ku mbuga zitandukanye no mu biganiro bagiranaga n’itangazamakuru.

Bamwe mu bari bari mu bikorwa byo kwiyamamaza harimo nka Tomo Close , Dream Boys, Urban Boys, Christopher, Riderman, Jay Polly, Kitoko, Senderi International, Intore Tuyisenge n’abandi benshi batandukanye bafite amazina akomeye mu muziki wa hano mu Rwanda.

Nta gihindutse ku mugoroba wo kuruyu wa kane tariki 17 kanama The Ben uraba avuye hanze y’u Rwanda ararara ageze i Kigali ndetse anitegura kuzasusurutsa abazitabira iki gitaramo kizaba kirimo inkingi za mwamba mu muziki wo mu Rwanda.

Iki gitaramo cyateguwe n’umujyi wa Kigali , buri wese ntago ahejwe kuko kwinjira bizaba ari ubuntu. Imiryango izaba ifunguye mu masaha ya saa cyenda , igitaramo kikazatangira saa kumi n’ebyiri za ni mugoroba.

Abagahanzi hafi ya bose bari kuriyi foto bazitabira iki gitaramo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger