AmakuruImyidagaduro

Hadutse uguterana amagambo hagati ya LiBron James n’uwahanze filime ya Squid Game

Squid Game filime ikomeje guca ibintu hirya no hino ku Isi ikomeje kugarukwaho na benshi bingeri zitandukanye harimo n’abibyamamare bagira byinshi bayivugaho bitewe n’uko bayakiriye.

Mu minsi ishize LeBron James uheruka kugaragara muri filime yitwa Space Jam: A New Legacy, mu mashusho yagaragaye ari kuganiramo na Anthony Davis bakinana muri Los Angeles Lakers, uyu mukinnyi w’ikirangirire mu mukino w’intoki wa Basketball yumvikanye avuga ko atanyuzwe n’uburyo filime ya Squid Game yarangiye.

Mu magambo ye LiBron James agira ati “Narayisoje. Warayirangije wowe ? warayirebye ? ntabwo nakunze uburyo irangira.”

Hwang Dong-hyuk wahimbye filime ya Squid Game iri guca ibintu muri iki gihe yagaragaje ko atishimiye uburyo , LeBron James yanenze uburyo iyi filime irangiramo.

Hwang Dong-hyuk wakoze iyi filime mu kiganiro yagiranye na The Guardian, yavuze ko ntacyo yari guhindura ku kurangira kw’iyi filime.

Muri iki kiganiro Hwang agira ati “LeBron James ni umuntu mwiza kandi ashobora kuvuga icyo ashaka. Ndabyubaha. Nishimiye cyane ko yarebye filime yose akayirangiza”

” Ariko , ntabwo nari guhindura uko filime irangira. Ni kuriya nyine njye nashakaga ko irangira. Niba afite ukundi filime yarangira bikamunyura yagenda agakora indi filime ye. Nzayireba nanjye wenda mbe namubwira ko nakunze filime yose uretse uko yayirangije.”

Muri iki kiganiro uyu mugabo w’umunyakoreya yagaragaje ko ari kuvugana na Netflix ku gice cya kabiri cy’iyi filime ndetse akaba afite byinshi mu mutwe ari gutekereza.

‘Squid Game’ yanditswe na Hwang Dong-hyuk guhera mu 2008 aba ari nawe uyiyobora yagiye hanze ku wa 17 Nzeri 2021 itangira gukundwa mu buryo bukomeye.

Iyi filime ubu niyo ya mbere mu bihugu 94 ku Isi yose ndetse yabaye iya mbere yo muri Koreya y’Epfo yarebwe cyane muri Amerika. Imaze kureba n’abarenga miliyoni 111 nk’uko Netflix ibitangaza.

Kubantu batarebye iyi filime Squid Game ivuga ku bantu 456 bafite amadeni menshi bashaka kwishyura bajyanwa mu gace batazi.

Aho hantu ku kirwa ba bafungiye bagerayo bagatangira gukina imikino itandukanye utsinzwe akahasiga ubuzima. Aba bakinnyi baba barinzwe n’abantu bambaye mask mu maso ku buryo umuntu atamenya amasura yabo.

Mu bantu 456 bari abakinnyi muri uyu mukino irangira harokotse umwe wenyine witwa Lee Jung-jae ukina ari Seong Gi-hun nyuma akanaza kumenya ko umusaza witwa Yeong-su Oh ukina yitwa Oh Il-nam muri iyi filime ariwe wari warashoyemo akayabo akaza no gukina bakabeshya ko yapfuye kandi atari byo.

LiBron James ntihakunze uko iyi filime yarangiye
Squid Game’ yanditswe na Hwang Dong-hyuk guhera mu 2008
Twitter
WhatsApp
FbMessenger