AmakuruImyidagaduroIyobokamana

Hadutse kidobya mu bitaramo bya Israel Mbonyi i Burundi

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya nizo guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yamenyeshejwe ko ibitaramo bitatu yagombaga gukorera mu Burundi bihagaritswe kubera ko ababiteguye nta rwego na rumwe rwa Leta bamenyesheje iby’ibi bitaramo.

Minisiteri Ishinzwe Iterambere ry’Abarundi n’Umutekano w’Abaturage yatangaje ko umuhanzi Israel Mbonyi utegerejweyo mu bitaramo nta burenganzira arahabwa.

Iyi nkuru itari nziza kubakunzi b’uyu musore bari I Burundi yatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Nyakanga 2021 biciye kuri konti ya Twitter ya Minisiteri y”umutekano mu Burundi.

Banditse bagira bati “Umuhanzi Israel Mbonyi utegerejwe mu Burundi ntabyemerewe. Ntarabona uburenganzira bw’abayobozi b’u Burundi babifitiye ububasha.’’ Ni ibyo banditse kuri Twitter.

Israel Mbonyi yari ategerejwe i Burundi mu bitaramo bitatu byari kuzaba kuva tariki 13, 14 na 15 Kanama 2021.

Israel Mbonyi yari aherutse kugaragaza gahunda ntakuka y’ibi bitaramo bitatu. Ibi bitaramo byateguwe na Valentin Kavakure Umuyobozi washinze sosiyete y’ubucuruzi ya Akeza Creations. Ni nawe uri gutegura igitaramo umuhanzi Kidumu azakorera mu Burundi tariki 6 Kanama 2021.

Ni we muhanzi w’umunyarwanda wari kuba agiye gutaramira mu Burundi kuva mu mpera za 2018, ubwo ibitaramo bya Meddy na Bruce Melodie byasubikwaga kubera ikibazo cy’umutekano wabo batari bizeye.

Umuhanzi w’Umunyarwanda waherukaga gukorera igitaramo mu Burundi ni Yvan Buravan uheruka yo mu 2019, nyuma ye abagerageje byaranze.


Tariki 25-28 Ukuboza 2019, Bruce Melodie yari gukorera ibitaramo mu Burundi mu Mujyi wa Gitega birasubikwa ku mpamvu zitatangajwe.

Muri icyo gihe, kompanyi ya Cristal Events yateguye igitaramo itumira Meddy ariko birangira atagiye gukorera igitaramo ku mpamvu zasobanuwe ko ari iz’umutekano.

Usibye Mbonyi undi muhanzi w’umunyarwanda , Bruce Melodie nawe aratagenya gutaramira mu Burundi tariki 29 na 29 Kanama 2021mu bitaramo yise Kigali World Tour.

Yanditswe na Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger