AmakuruImikino

Habuze itsinda indi hagati ya Manchester United na Arsenal

Arsenal yagiye gusura Manchester United umukino urangira amakipe yombi anganyije ibitego 2-2 mu mukino wari uryoheye ijisho ndetse waranzwe no kugira ishyaka cyane ku bakinnyi.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 05 Ukuboza saa yine z’ijoro kuri Stade ya Manchester United, Old Trafford.

Arsenal ni yo yabanje gufungura amazamu mu gice cya mbere ku gitego cyatsinzwe na Shkodran Mustafi hashize iminota mike Manchester United ya Jose Mourinho ibifashijwemo na Anthony Martial baracyishyura, igice cya mbere kirangira ari 1-1.

Alexandre Lacazette yatsindiye Arsenal igitego cya kabiri ku makosa yari akozwe na ba myugariro ba Manchester United ariko nta munota uciyemo Jesse Lingard ahita acyishyura.

Muri uyu mukino, Paul Pogba na Romelu Lukaku bari babanje hanze binjiramo basimbuye.

Umukino warangiye ari 2-2. Arsenal ihise imara imikino 20 idatsindwa mu gihe Manchester united yo ikomeje kujya ahabi dore ko mukeba wayo Manchester City yo nta gahunda yo gutakaza ifite.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger