AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Habura amasaha make ngo bakine umukino na Mamelodi Sundowns nibwo ikipe ya FC Barcelona yageze i Johannesburg

Ikipe ya Fc Barcelona ibarizwamo abakinnyi bamaze kubaka izina ku isi mu mukino w’umupira w’amaguru nka Lionel Messi,Luis Suarez, Andreas Iniesta n’abandi benshi mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu habura amasaha macye bageze i Johannesburg muri Afurika y’Epfo gukina umukino na Mamelodi Sundowns w’igikombe cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 ya Nelson Mandela witabye imana mu ukuboza 2013.

 

Iri rushanwa ryiswe ‘The Nelson Mandela Centenary Cup’ mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ya Nyakwigendera Nelson Mandela izuzura mu kwezi kwa Nyakanga impamvu ikipe ya Mamelodi Sundowns ariyo igomba guhura na Fc Barcelona iherutse gutwara igikombe cya Shampiyona ya Espagne tuzi nka Laliga ni uko ariyo yegukanye igikombe cya shampiyona uyu mwaka wa 2017/2018 cya Afurika Y’epfo.

Uyu mukino ugiye gukinirwa kuri FNB Stadium yakiriye umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cya 2010 cyegukanywe na Espagne mu kanya saa 18:15 zahariya ndetse n’ikigali mu Rwanda dore ko turi ku masaha amwe, Si ubwa mbere izi kipe zigiye gukina kuko ni ku nshuro ya 2 dore ko ubwo baherukaga gukina hari mu 2007 maze umukino uza kurangira ari ibitego 2 bya Barcelona kuri 1 cya Mamelodi Sundowns icyo gihe Barcelona yarimo abakinnyi  nka Gerard Piqué na Andrés Iniesta.

Twababwira ko kandi ikipe ya Mamelodi Sundowns yibukwa cyane n’Abanyarwanda by’umwihariko abafana ba Rayon sport kuko ariyo yasezereye ikipe yabo bakunda ya  Rayon Sports mu marushanwa ya CAF Champions League uyu mwaka wa 2018.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger