AmakuruImyidagaduro

Filime mbarankuru yakozwe na Miss Sonia Rolland ku bagore bo mu Rwanda yahawe igihembo

Muri gikorwa cyo gusangira cyateguwe na  Cinema Positif cyabaga ku nshuro ya gatatu, filime mbarankuru ivuga ku bagore bo mu Rwanda  “La Femme Du Rwanda”  yakozwe na Sonia Rolland umufaransakazi ufite inkomoko mu Rwanda wabaye Miss France mu 2000  yahawe igihembo(Best PositiveDocumentary ) cya Cinema Positif.

Ku mugoroba wa taliki ya 14 Gicurasi 2018 mu mugikorwa cyo gusangira cyateguwe n’umuryango wa Positive Planet ari nawo utegura Cinema Positif , hahembwe filime 7 zahize izindi,  ahi naho filime mbarankuru  “La Femme Du Rwanda” yahawe igihembo cya filime mbarankuru yahize izindi. iki gikorwa cyahuriranye  n’iserukiramuco muco rya sinema rikomeye rya Festival De Cannes.

Muri iki gikorwa Sonia Rolland yari kumwe n’umugabo we  Jalil Lespert wabonaga bishimye cyane kubera uyu muhigo iyi filime igezeho. Iyi filime kandi yerekanywe bwa mbere kuri Televiziyo Planète+ tariki ya 8 Werurwe 2018 ubwo Isi yose yizihizaga yizihiza umunsi w’umugore.

“La Femme du Rwanda” ni filime mbarankuru ivuga ku bagore bo mu Rwanda ikaba igaragaza uburyo umugore wo mu Rwanda yahawe imbaraga mu kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi filime “La Femme du Rwanda” yahawe igihembo cya Cinema Positif , iri no muri filime  zihatanira ibihembo bikomeye muri Festuval de Cannes riri kuba ku nshuro ya 71, n’ubundi ikaba iri mu kiciro cya filime mbarankuru. Yerekanywe  muri iri serukiramucio rya sinema kuwa 09 Gicurasi 2018.

Sonia Rolland aganira n’abagore bibumbiye muri koperative y’abahinzi ba kawa mu Rwanda
Mathieu Tournaire na Sonia Rolland

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger