AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Habayeho impinduka mu ikipe ya Espoir FC kubera coronavirus

Ubuyobozi bw’ikipe ya Espoir FC bwandikiye abakinnyi bubamenyesha ko gahunda yo guhembwa buri kwezi ibaye ihagaze kugeza igihe imikino izongera gusubukurwa.

Ibi bibaye nyuma y’ukonubukunhu bw’amakipe atandukanye budahagaze neza bitewe n’uko imikino yahagaritswe mu rwogo rwo kwirinda coronavirus.

Ikipe ya Espoir FC ikina shampiyona mu kiciro cya mbere mu Rwanda

Kuva tariki ya 14 Werurwe 2020, bitewe n’icyorezo cya COVID-19 cyari cyamaze kugera mu Rwanda, hafashwe ingamba ko ibikorwa byose bihuza abantu birimo imikino n’imyidagaduro bihagarikwa.

Ibaruwa yashyizweho umukono n’umuyobozi wa Espoir FC, Kamuzinzi Godefroid, yamenyesheje abakinnyi n’abatoza ko ikemezo cyo guhagarika kubahemba gishingiye ku cyorezo cya COVID-19 cyatumye ibikorwa by’imikino n’imyidagaduro bihagara mu gihugu hose.

Mu byahagaze yavuze ko harimo na shampiyona y’umupira w’amaguru umwaka w’imikino wa 2019-2020 kandi hakaba hatazwi igihe icyorezo kizarangirira.

Yababwiye ko anashingiye kandi ko umushahara ari ingurane y’akazi kakozwe kandi ibi bihe hakaba nta kazi gahari kajyanye no gukorera ikipe nk’uko bikubiye mu masezerano y’akazi.

Yabamenyesheje ko guhera tariki ya 15 Mata 2020 amasezerano y’akazi bari bafitanye na Espoir FC abaye ahagaze by’igihe gito kugeza igihe ibikorwa bijyanye na yo bizongera gusubukurwa.

Espoir FC ibaye ikipe ya kabiri ihagaritse amasezerano y’abakinnyi nyuma ya Musanze FC yahagaritse amasezerano y’abakozi bayo kubera icyorezo cya COVID-19 cyatumye ibikorwa by’imikino bihagarara.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger