AmakuruImikino

Gor Mahia yanyagiriwe muri Maroc nyuma yo kuhagera habura amasaha abiri ngo umukino utangire

Ikipe ya Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya yasezerewe mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup, nyuma yo kunyagirirwa muri Maroc na RS Berkane ibitego 5/1 mu mukino wo kwishyura wa 1/4 cy’irangiza.

Ni nyuma y’umukino ubanza wari wabereye i Nairobi warangiye nanone Gor Mahia itsinzwe ibitego 2-0.

Ni umukino Gor Mahia yakinnye nyuma y’amasaha abiri yonyine abakinnyi 10 bayo n’umutoza Hassan Oktay basesekaye i Berkane. Ni nyuma yo gukora urugendo rw’ibilometero 650 n’imodoka bava i Casablanca berekeza i Berkane kubera kubura indege. Cyakora cyo umunani b’inkwakuzi bo bari bageze i Berkane hakiri kare kuko bo bari bahagurutse i Nairobi ku wa gatanu w’icyumweru gishize.

Aba 10 n’umutoza wabo bo bahagurutse ku wa gatandatu, baca muri Qatar aho baraye ku isima kubera kubura aho bacumbika. Indege yabavanye i Doha yabagejeje i Casablanca, gusa babura indege ihabavana ari na yo mpamvu yatumye biyambaza Bisi.

Iminota 20 ya mbere y’umukino yaranzwe no gusatirana ku mpande zombi, gusa iminota yakurikiyeho Gor Mahia yatangiye kurushwa cyane ahanini bitewe n’umunaniro.

RS Berkane yakiniraga imbere y’Abafana bayo yafunguye amazamu ku munota wa 21 ibifashijwemo n’uwitwa Kodjo Fo-Doh Laba, gusa nyuma y’iminota itatu Lawrence Ochieng aza kukishyura ku ruhande rwa K’Ogalo.

Ku munota wa 32 Mohammed Aziz yatsindiye RS Berkane igitego cya kabiri, mbere y’uko Bakr El Helali atsinda icya gatatu ku munota wa 37 w’umukino.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye RS Berkane iri imbere n’ibitego 3-1 cya Gor Mahia.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Abanya-Maroc bakomeje kurusha ikipe ya Gor Mahia birangira banayitsinze ibindi bitego bibiri. Igitego cya kane bakibonye ku munota wa 58 babifashijwemo Issoufu Dayo, mbere y’uko Youssef Essaiydy atsinda icya gatanu ku munota wa 86.

Kimwe n’umukino ubanza, rutahizamu Tuyisenge ntiyagaragaye muri uyu mukino kubera ibihano yafatiwe na CAF bituruka ku makarita y’umuhondo yagombaga gutuma atagaragara muri iyi mikino yombi.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger