AmakuruImikino

Gikundiro Forever na Online Fan Club ya APR FC bagiye guhurira mu mukino wa gicuti

Itsinda ry’abafana ba Rayon Sports bibumbiye muri Gikundiro Forever n’iry’aba APR FC bibumbiye muri Online Fan Club bagiye guhurira mu mukino wa gicuti uteganyijwe kuba kuri iki cyumweru.

Uyu mukino w’ishiraniro hagati y’abafana b’aya makipe yombi y’amakeba uteganyijwe kubera ku kibuga cya FERWAFA kuri iki cyumweru guhera Saa tatu za mu gitondo.

Uyu mukino ugamije gushimangira ubucuti n’imibanire hagati y’abafana b’aya makipe yombi. Ku ruhande rwa Gikundiro Forever bavuga ko indi ntego y’uyu mukino ari ugukomeza kubaka ubufatanye n’abantu mu ngeri zitandukanye, yaba abakora ibikorwa bya siporo ndetse n’abakora ibishingiye ku muco.

N’ubwo Rayon Sports na APR FC azwiho guhangana mu buryo bukomeye cyane, usanga abafana b’aya makipe yombi bagenda bafatanya mu bikorwa bitandukanye. By’umwihariko kuri Gikundiro Forever ni umwihariko, dore ko ubwo Fan Club y’abafana ba APR FC bibumbiye mu “Intare za APR FC” yizihizaga isabukuru y’imyaka 3 ivutse muri Nyakanga, abafana bo muri Gikundiro Forever bitabiriye ibi birori.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger