AmakuruPolitiki

U Rwanda rwavuze ku makuru y’uko ingabo za RDF zishwe na Islamic State

Guverinoma y’u Rwanda yanyomoje amakuru y’uko hari abasirikare bo mu ngabo z’u Rwanda ibyihebe byaba biheruka kwicira mu ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru ya Mozambique.

Ni nyuma y’uko umutwe wa Leta ya Kiislam wigambye kuba ku wa Gatanu w’icyumweru gishize wariciye mu karere ka Macomia abasirikare 10 bo mu ngabo za Mozambique ndetse n’iz’u Rwanda.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yavuze ko ibirimo kuvugwa “ni amakuru y’ibinyoma [Fake News].”

Umwe mu basirikare b’u Rwanda bari muri Mozambique na we yabwiye BWIZA ko amakuru y’iyicwa rya bagenzi be IS yigambye ari ibihuha.

Kuva muri Nyakanga u Rwanda rwohereje abasirikare barenga 2000 mu bikorwa byo guhashya ibyihebe byo mu mutwe w’iterabwoba wa Ahlu al-Sunnah wal-Jamaah.

Uyu mutwe unazwi nka Al Shabaab yo muri Mozambique usanzwe ufitanye imikoranire na Islamic State yo muri Iraq na Syria.

Kuva Ingabo z’u Rwanda zigeze muri Mozambique zirukanye ibi byihebe mu ntara ya Cabo Delgado byari byarigaruriye, ku buryo n’abaturage byari byarakwije imishwaro bamaze gusubira mu ngo zabo.

Perezida Paul Kagame aheruka kubwira itangazamakuru ko kuva Ingabo z’u Rwanda zagera muri Mozambique ikibazo biriya byihebe byari byarateje kimaze gukemuka ku kigero cya 80%.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger